Umuhanzi Tom Close uzataramira Abanyarwanda muri Amerika (Foto-Kim.K)

Eric Shema

KIGALI – Abanyarwanda baba mu mahanga bibumbiye mu muryango ‘‘Rwanda International Network Association’’ (RINA) barategura inama izabahuriza muri Amerika kuva ku wa 3-4 Nyakanga 2010.

Mu butumwa bwanditswe n’umwe mu batangije uwo muryango akaba ari na Perezida wayo Yohani Kayinamura yoherereje abagize uwo muryango kuri Enterineti, avuga ko iyo nama bayise ‘‘urugwiro’’.

Muri ubwo butumire, Kayinamura avuga ko iyo nama izabera muri kaminuza yo muri Amerika yitwa ‘‘Georgetown University’’ iri mu mujyi wa Washington DC.
Kuri gahunda y’iyo nama iri ku rubuga rwa interineti rwa RINA, biteganyijwe ko Minisitiri w’Umuco na Siporo mu Rwanda Joseph Habineza azatanga ijambo muri iyo nama naho umuhanzi nyarwanda Thomas Muyombo uzwi cyane ku izina rya Tom Close azasusurutsa abazayitabira.

Hazaba hari n’abandi bayobozi batandukanye bo muri Amerika aho RINA ifite icyicaro. Ubuyobozi bwa RINA buvuga ko iyo nama izaba ari iyo kungurana ibitekerezo n’amakuru hagamijwe imikoranire inoze hagati y’imiryango y’Abanyarwanda baba mu mahanga n’ababa mu Rwanda. Iyo nama izaba igamije kongera kumenyekanisha umuco nyarwanda n’ikiwuranga.

Muri iyo nama bazaboneraho n’umwanya wo gushimangira umubano mwiza hagati y’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda. RINA ni umuryango udaharanira inyungu watangijwe n’itsinda ry’Abanyarwanda muri Nyakanga 2007 n’urubuga rwo kunguraniramo ibitekerezo n’ibindi bikenewe aho ikorera.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=397&article=14459

Posté par rwandaises.com