Perezida Paul Kagame ni we wenyine wemeje ko azitabira inama y’I Nice izatangira tariki 31 Gicurasi ikageza tariki 1 Kamena. Abandi bakuru b’ibihugu bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari ntibazakora urugendo rugana mu Bufaransa.

Ku wa kabiri w’icyumweru gitaha byari biteganyijwe ko hazabaho inama nto yari kuzahuza abakuru b’ibihugu bo mu Karere k’Ibiyaga bigari na Perezida Sarkozy, iyi nama ikaba yari kuzabahuriza I Nice aho bari kuzaba baje kwitabira inama hagati y’ibihugu bya Afurika n’u Bufaransa, nyuma y’ibura rya bamwe mu bari kuyitabira, iyo nama nto yahinduwe inama yo ku rwego rw’abaminisitiri. Ibi byatangajwe n’ibiro bya Perezida w’u Bufaransa nkuko AFP ibitangaza.

Abakuru b’ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari bari bitezwe muri iyo nama harimo uwa Congo Kinshasa, u Rwanda, Uganda, n’u Burundi. Perezida Paul Kagame wenyine ni we wamaze kwemeza ko azakorera uruzinduko I Nice.

Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza mu mpamvu byavuzwe ko zizatuma atabasha kugera I Nice harimo amatora atandunye arimo arabera muri icyo gihugu, Yoweri Museveni wa Uganda we kuva kuri uyu wa mbere azaba ari mu yindi nama mu kindi gihugu cy’u Burayi.

Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa byatangaje ko Joseph Kabila wa Congo Kinshasa ari we udafite impamvu zumvikana zo kutabasha kwitabira iyo nama, we ngo yanamenyesheje u Bufaransa ko atazayitabira “atinze cyane” nkuko ibyo biro bikomeza bibitangaza.

“Biragoye cyane gutegura inama ku rwego rw’abakuru b’ibihugu mu gihe yakwitabirwa n’umwe rukumbi mu bari bateganyijwe. Gusa nta kizabuza inama kuba, ariko ikaba ku rwego rw’abaminisitiri”, ibi byatangajwe n’umwe mu bakuriye ibiro bya perezida w’u Bufaransa.

Impamvu z’ibura rya Kabila, usanzwe uzwiho kudasohoka kenshi mu gihugu cye kikirangwamo imvururu mu gice cy’Uburasirazuba, ntizatangajwe.

Mu byari biteganyijwe kwigirwa muri iyo nama harimo ibijyanye no kongera ubuhahirane hagati y’ibihugu, kwiga ku mishinga y’iterambere yakorwa hagati y’ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari n’ibindi.

Biteganyijwe ko inama ya Nice izitabirwa n’abakuru b’ibihugu 38 bya Afurika. Izibanda ku bukungu, ndetse ikazatuma habaho ibiganiro hagati y’amasosiyete y’ubucuri y’abafaransa n’ay’abanyafurika.

Twabibutsa ko Perezida Kagame yatumiwe muri iyi nama ya Nice na mugenzi we w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy, ubwo uyu yagireraga uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda tariki 25 Gashyantare uyu mwaka.

Foto: kigaliwire
Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-5000.html
Posté par rwandaises.com