Hari abantu bashishikajwe no guhakana ko nta jenoside yabayeho mu Rwanda, bene abo ngo mu masengesho aturwa Imana bakwiye gusengerwa bagahinduka kuko ntibarumva uburemere bw’icyaha bakoze. Ibi byagarutsweho na Prof Déo Byanafashe, umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu kiganiro ku mateka ya jenoside yagejeje ku bakozi b’uruganda rukora imiti LABOPHAR ruri mu Karere ka Huye ku wa gatandatu, hari mu muhango wo kwibuka abakozi b’urwo ruganda bazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Padiri Celestini Rwirangira mu gitambo cya misa yasabiye inzirakarengane zaguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bahoze bakora muri urwo ruganda rukora imiti Laboratoire Pharmaceutique du Rwanda (LABOPHAR) mu magambo ahinnye y’igifaransa.

Abakoraga muri icyo kigo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ni bane, aribo; Buhayiro Alphonse, Kamanda Justin, Muhigana Félix na Nzeyimana Vincent, biciwe hanze y’icyo kigo.

Mu rwego rwo gukomeza kubibuka no kubasubiza agaciro bambuwe, ubuyobozi bwa LABOPHAR bwafashe gahunda yo kubakorera urwibutso mu irebe ry’umuryango winjira mu mazu y’icyo kigo, hashyirwa igihangano n’amafoto y’izo nzirakarengane ndetse n’ibimenyetso biranga Jenoside.

image
Uhereye ibumoso ugana iburyo,
Prof. Déo Byanafashe, Mgr Philippe Rukamba,
Eveque wa Butare,na Prof. Jean-Philippe
Schreiber wa ULB bari mu nama yabaye
mu mwaka wa 2008
Ing. Kambanda Rucweri Hormisdas, Umuyobozi wa LABOPHAR asobanura iby’uru rwibutso ruzabafasha, yagize ati “uru rwibutso twashyize muri iki kigo ni uruzajya rudufasha guhora twibuka, kandi tuzirikana abaguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.” Yongeyeho kandi ko atari abantu bahuye na Jenoside gusa ahubwo ko yangije n’ibintu, yakomeje avuga ko ibintu byinshi byangirikiye muri iki kigo hakabaho gusana.

Mu kiganiro ku mateka ya Jenoside Prof. Déo Byanafashe, yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umugambi wacuzwe n’ubutegetsi bubi bwariho, bugacengeza ingengabitekerezo yayo mu baturage, none ngo iracyahari ndetse hakaba hari n’abayihakana. Aba ngo nabo bajye bibukwa mu masengesho kugira ngo Imana ibafashe guhinduka.

Prof Byanafashe, yavuze ko mu gihugu cyabayemo Jenoside nk’u Rwanda hadakwiye kubaho guhuga kugira ngo abayiteguye batazongera, dore ko mu mvugo no mu bindi bimenyetso, bagaragaza ko bagifite uwo mugambi.

Foto: Africa Mission
MIGISHA Magnifique

http://igihe.com/news-7-11-5253.html
Posté par rwandaises.com