Kuwa gatanu tariki 28/05/2010 nibwo umunyamategeko ukomoka muri Amerika Peter Erlinder yafashwe na Polisi y’u Rwanda, ahita afungwa mu gihe agitegereje kwitaba ubushinjacyaha.

Uyu munsi ku wa mbere tariki 31/5/2010 nibwo yatangiye kubazwa ku byo aregwa, akaba ashinjwa guhakana no gupfobya Jenoside.

Mu buryo bwihuse, umwe mu banyamategeko baturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika hamwe n’abandi bunganizi babiri bakorera ku rukiko rwa Arusha ariko bo b’Abanyafurika, bahise bagera ino baje kunganira Professor Peter Erlinder.

Attorney Peter Erlinder

Twahamagaye Umuvugizi wa Polisi, atangariza IGIHE.COM ko abo bunganizi koko bahageze, ariko badafite uburenganzira bwo kugira icyo bamumarira mu bwunganizi, igihe cyose batarahabwa uburenganzira busabwa. Supt Eric Kayiranga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, arahamya ko uyu Peter Erlinder afite uburenganzira bwo kunganirwa n’uwo yihitiyemo yaba uwo mu Rwanda cyangwa uwo hanze yarwo, ngo ariko ibi byose bikagira inzira binyuramo, kuko uwo mu Rwanda agomba kuba yagenwe n’Urugaga rw’Abunganizi (Barreau), naho uturutse hanze agahabwa uburenganzira n’uru rugaga, mbere yo gutangira ibikorwa bye mu Rwanda mu nzira zemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi yakomeje adutangariza ko Pr Peter Erlinder yatangiye kubazwa agifatwa, kugeza na n’ubu akaba akibazwa. Ati « ikibazo cye gisaba gukurikiranwa mu buryo bwimbitse, kuko arenga ku bitagishidikanywaho. » Aha yavugaga ku kuba Umuryango w’Abibumbye waramaze kwemeza ko amahano yabaye mu Rwanda ari Jenoside, atari ubwicanyi cyangwa isubiranamo.

Ku kibazo cyo kuba batinze kumugeza imbere y’umushinjacyaha kandi amtegeko agena ko atagomba kurenza amasaha 72 muri Polisi, Supt Eric Kayiranga yadutangarije ko iminsi ya Weekend itabarwa, bityo bakaba batararenza igihe gikwiye.

“U Rwanda si insina ngufi buri wese acaho urukoma uko ashatse” Supt Kayiranga

Nabajije Umuvugizi wa Polisi aho Peter Erlinder afungiwe, avuga ko icy’ingenzi ari ukumenya ko ari mu maboko y’ubugenzacyaha bwa Polisi (CID), ikaba ari yo ifite mu biganza byayo ibiri kumukorerwa byose, mbere y’uko ashyikirizwa inkiko.

image
Supt Eric Kayiranga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

Ku kibazo cy’uko bazifata niharamuka habayeho igitutu cy’amahanga, by’umwihariko USA, Supt Eric Kayiranga yatangarije IGIHE.COM ko ibihugu byose bireshya imbere y’amategeko, kandi ko u Rwanda atari insina ngufi yo gucibwaho urukoma na buri wese uko yishakiye. Yashoje agira ati “Nk’uko nta munyarwanda wajya kogagiza Al-Quaeda muri USA, ngo anavuge ko ibyakorewe abanyamerika kuwa 11 Nzeli ari ntacyo bivuze ngo bimugwe amahoro, ni nako miliyoni y’abanyarwanda bazize Jenoside itagomba gukinwa ku mubyimba.”

Umuvugizi wa Polisi arabwira abanyarwanda ko ntacyo bagomba kwishisha cyangwa kwikanga,kuko byose babifite mu maboko yabo (everything is under control), kandi ko nta gikuba cyacitse.

NTWALI John Williams

Posté par rwandanews.be