Ubuyobozi bw’igipolisi cya Afurika y’Epfo bwatangaje ko kimaze gufata abantu batandatu bakekwaho kugira uruhare mw’iraswa rya Lt Gen Kayumba Nyamwasa i Johannesburg ryabaye kuri uyu wa gatandatu. Ngo ko abo bafashwe bazashyikirizwa inkiko vuba.

N’ubwo umuvugizi wa polisi cya Afurika y’epfo Govindsamy Mariemuthoo atavuzwe igihugu bakomokamo, biravugwa ko umunyarwanda uzwi na General Nyamwasa yaba ari umwe muri bo. Igipolisi kandi ntikiremeza niba koko abo bamurashe bashakaga kumuhitana cyangwa niba hari ikindi bari bagamije.

Hagati aho, General Kayumba Nyamwasa akaba akomeje gukira mu bitaro byigenga ari kwivurizamo, nk’uko byatangajwe n’umuryango we ndetse na colonel Patrick Karegeya nawe uri muri Afurika y’Epfo.

Ku ruhande rwa guverinoma y’u Rwanda, umuvugizi wayo ariwe minisitiri Louise Mushikiwabo yatangarije BBC ko bategereje amakuru bazahabwa n’ubuyobozi ba Afurika y’epfo ngo bamenye uko babyitwaramo.

Kayonga J

http://www.igihe.com/news-7-11-5534.html
Posté par rwandaises.com