Perezida Kagame ubwo yari mu Kinigi mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 14 ku wa 5 Kamena 2010, yatangaje ko amajyambere akenewe ari amajambere arengera ibukikije, yaba mu buhinzi, mu bworozi n’ahandi. Ibi yabivuze ubwo yayoboraga igikorwa cyo kwita amazina abana b’ingagi bagera kuri 14, igikorwa gikozwe ku nshuro ya 6. Mu ijambo rye kandi Perezida Kagame yakanguriye abaturarwanda gukomeza gushyira ingufu mu gutera amashyamba, gukora amaterasi y’indinganire, gufata neza amazi y’imvura, kurangwa n’isuku aho batuye, aho bakorera n’ibindi. Umukuru w’Igihugu yibutsa abari bitabiriye uwo muhango gukoresha ingufu zikenewe zose mu kurengera ibidukikije aho yavuze ko bumwe mu buryo bwo kurengere ibidukikije abaturarwanda bakwitabira ari ugukoresha burimo rondereza n’ibindi mu gushaka ibicanwa. Muri uwo muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 6 Perezida Kagame yahawe igikombe na Porogaramu y’Umuryango w’Abibumbye yita ku Bidukikije (UNEP) kubera uruhare yagize mu kurengera ibidukikije. Ushinzwe urubyiruko muri UNEP yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko kugira ngo Perezida Kagame atoranywe mu guhabwa icyo gikombe hashingiwe ku miyoborere myiza iranga u Rwanda, amajonjora akaba yarakozwe mu bihugu byose by’Umuryango w’Abibumbye. Yongeyeho ko kuba Perezida Kagame yaratoranyijwe kandi byatewe n’intambwe ishimishije u Rwanda rumaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994, ubu u Rwanda rukaba rurangwa n’isuku, amategeko arengera ibidukikije aho amasashe yaciwe, isuri ikaba irwanywa ku misozi kimwe n’izindi gahunda zo kurengera ibidukikije.
http://www.izuba.org.rw/
Posté par rwandaises.com