Kuri uyu wa kabiri, urukiko rw’ubujurire rwa Bordeaux mu Bufaransa rwasubitse icyemezo cyarwo ku rubanza rwa Dr Munyemana, umuganga w’umunyarwanda wafatiwe muri icyo gihugu mu kwezi kwa mbere uyu mwaka ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi, nyuma aza kurekurwa, akaba aba ahitwa mu karere ka Gironde, aho akorera umurimo we wo kuvura mu bitaro bya Villeneuve-sur-Lot.

Impamvu y’iryo subikwa ikaba ari uko hari hagishakishwa ibimenyetso ku biregwa Dr Sosthène Munyemana. Ngo mu ntangiriro z’uku kwezi, ubutabera bw’u Rwanda bushaka ko yoherezwa ino bwari butaratanga ibimenyetso byisumbuye byari byasabwe n’ubutabera bw’u Bufaransa, nk’uko byatangajwe na perezida w’urukiko rw’ubujurire rwa Bordeaux. Ikindi ngo ni uko impapuro zohereje n’u Rwanda nta bimenyetso bihagije byerekana ibyo uyu mugabo aregwa.

Urukiko rukaba ruzongera kugira icyo ruvuga kuri icyo kibazo mu kwezi kwa cumi uyu mwaka. Twabibutsa ko ari ubwa kabiri icyemezo kuri uru rubanza gisubitswe, dore ko no mu kwezi kwa kabiri ariko byari byagenze.

Dr Munyemana ariko akaba aregwa ibyaha bikomeye. Uyu mugabo umuryango w’uburenganzira bwa muntu African Rights wise “Le Boucher de Tumba” bivuze umubazi cyangwa umuhotozi w’i Tumba, ashinjwa kuba yarayoboye akanakangurira abantu kwica abatutsi, kandi nawe ubwe akabigiramo uruhare.

Nyirubwite akaba avuga ko arengana. Ngo mu 1994 yari mu Rwanda ariko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi, ahubwo akaba atangaza ko hari abo yakijije ku buryo nawe yari ahasize ubuzima.

Uwimana P.http://www.igihe.com/news-7-11-5408.html

Posté par rwandaises.com