Inzego za gisirikare z’u Rwanda zataye muri yombi Brigadier General Jean Bosco Kazura kubera ko ngo yafashe umwanzuro wo kwigira mu mahanga nta ruhushya asabye urwego akorera rwa Gisirikare.Lt Col Jill Rutaremara avuga k onto musirikare mukuru uwariwese wemerewe kugira aho ajya adahawe uruhusa n’urwego rwa gisirikare kabone niyo yaba afite urundi rwego akoreramo. Brigadier General Kazura Jean Bosco usanzwe ari na president wa FERWAFA Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ngo yakenewe mu kazi ke ka gisirikare mu gihe yari yigiriye muri afrika yepfo mu gukurikirana imikino y’igikombe cy’isi kizatangira kuri uyu wa 5.

Yahise atumizwa ikitaranganya maze akigera ku kibuga cy’indege ahita ajyanwa mu buroko nkuko Radio Rwanda yabibwiwe na Lt Colonel Jill Rutaremara. Ngo biteganyijwe ko General Kazura ashyirizwa Auditorat militaire cyangwa ubushinjacyaha bwa gisirikare kugirango abazwe icyaha cy’ubugande aregwa no kuta akazi akajya mu gihugu cya Afrika yepfo nta ruhushya rwa gisirikare afite. Kazura ariyongera ku bandi basirikare bakuru b’u Rwanda barimo Generali Karenzi Karenzi na Muhire Charles nabo baregwa kwitwara nabi hamwe no kwigwizaho umutungo bakurikiranwe n’inzego za gisirikare.Abo bariyongera kuri Generali Kayumba Nyamwasa nawe kuri ubu watorotse igihgu nyuma yo kuregwa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Faith Mbabazi-Kigali
http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=716

Posté par rwandaises.com