Nyuma y’aho Urwego rw’Umuvunyi rutangarije ko inzego z’ibanze arizo zigaragaramo ibibazo byinshi bya ruswa, bamwe mu baturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze bavuga ko ikibitera ari uko habamo abakozi badahembwa(abakoranabushake) bigatuma bashakira amaramuko mu byo rubanda igomba kubona nta kiguzi.

Mu nzego z’ibanze mu Rwanda, habamo abakozi batandukanye, baba abahembwa ndetse n’abadahembwa, abo bita abakoranabushake. Aba bakoranabushake baba cyane cyane ku rwego rw’umudugudu no ku rwego rw’akagali.

Murekatete ubarizwa mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, avuga ko abayobozi b’ibanze ngo bakunda kwaka amafaranga adasobanutse, ati : “Urugero hari igihe ujya mu mudugudu cyangwa mu kagali kwaka icyemezo cyo kuvugurura cyangwa kubaka, bakakwaka ikiguzi cyabyo, wagitanga utangiye kuzamura inzu cyangwa yuzuye ubuyobozi bwo hejuru bukaza ngo senya”.

Védaste Nsabimana, Umuyobozi w’Umurenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo avuga ko ruswa igaragara cyane mu bayobozi b’abakoranabushake bibwira ko bazahabonera amaramuko.

Yagize ati : “Hari abaza muri izi nzego bahateze amaramuko, hakaba rero ababyitwaza bakabikoresha kugurisha serivisi ubundi zigombwa umuturage ku buntu”.

Nsabimana yongeraho ko umwaka ushize mu Murenge wa Kacyiru naho hatawe muri yombi abayobozi bo mu nzego z’ibanze, bakaga ruswa abaturage kugirango babone ibyemezo by’imyubakire.

Nyamara hari abandi bo bavuga ko inzego z’ibanze atari zo zagakwiye kuba iza mbere ku kurya ruswa.

Karasira Yohani, Umushoferi mu Mujyi wa Kigali avuga ko abona aba mbere mu kurya ruswa badakwiye kuba abo mu nzego z’ibanze kuko ngo batarusha abapolisi bo mu mihanda.

Ati : “Abo bayobozi barabeshyerwa kabisa, nta bantu barya ruswa nk’abapolisi bo mu mihanda, ubu basigaye bagufatira ibyangombwa wenda bakubonye nko mu gakosa, ugahita wibwiriza ko ugomba kubarebera akantu kuko birazwi”.

Nyamara raporo y’Urwego rw’Umuvunyi ya 2009-2010 igaragaza ko inzego z’ibanze arizo ziza ku isonga mu kurya ruswa kuko hagaragaramo kwirukana abakozi ku buryo bw’akarengane, ubusumbane n’ikimenyane mu kazi, ibi bikaba ngo biri ku kigero cya 82.37%.

Augustin Nzindukiyimana, Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya no gukumira ruswa, ku itariki ya 12 Nyakanga 2011 yamuritse iyi raporo mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe kurwanya ruswa (UNCAC) no mu biro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe kurwanya ibyaha bikomoka ku biyobyabwenge (UNODC

 

http://www.igihe.com/spip.php?article14370

Posté par rwandanews