Abahagarariye amashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Burundi bibumbiye mu cyitwa ADC-IKIBIRI, mu nama bakoreye i Buruseli muri weekend, bose nk’abitsamuye bafatiye hamwe icyemezo cyo gukora imyigaragambyo vuba bishoboka bamagana ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD, bemeza ko rikomeje guhonyora nkana amategeko agenga Repubulika.

Iyi myigaragambyo biteganyijwe ko izaba tariki 23 Kanama 2010 i saa yine kugeza saa saba imbere y’icyicaro gikuru cy’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi.

Itangazo ADC-Ikibari ryashyize ahagaragara rivuga ko intego y’iyi myigaragambyo ari ukwereka isi nzima ibyo rubanda nyamwinshi basaba.

Mu gihe ADC-Ikibari iri gutegura imyigaragambyo simusiga i Buruseli, hari andi makuru akomeje kuvugwa y’uko iryo huriro ryaba ari ryo riri inyuma y’amagerenade aheruse guterwa muri icyo gihugu, gusa ayo mashyaka akomeje kubihakana yivuye inyuma.

Uwimana P.

http://www.igihe.com/news-7-26-5421.html

Posté par rwandaises.com