Umujenerali wo muri Congo Brazzaville utarashatse ko izina rye rishyirwa ahagaragara kubera impamvu z’umutekano we aherutse gutangaza ko ku butaka bw’icyo gihugu hari abahoze bakomeye mu ngabo za Ex FAR b’abanyarwanda, kandi ko Leta y’icyo gihugu yamaze kubaha indangamuntu ku buryo kuri ubu bamaze kwibera abanyekongo.
Kuri ubu aba ba Ex FAR bari mu ngabo za Leta ya Congo Brazzaville nk’abandi basirikare bose b’icyo gihugu, abandi muri bo usanga bari mu mitwe yitwaje intwaro itavuga rumwe na Leta, cyangwa korana na leta nk’uwitwa tshambitso.
Nk’uko tubikesha Africatime, ngo biracyekwa ko muri aba ba Ex FAR babarizwa ku butaka bwa Congo Brazzaville, bamwe muri baba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no mu itegurwa ryayo, ariko kubera ukuntu bahageze Leta ya Congo Brazzaville, ku mpamvu bamwe bemeza ko baba bafatiye runini igisirikare cyayo, ikaba yarakomeje kubakingira ikibaba ku buryo yabafashije guhindura amazina, bareka kwitwa ayo mu kinyarwanda, kuri ubu bakaba bafite amazina y’amanyekongo, n’ubundi buryo butandukanye bwo kwiyoberanya.
Aba ba Ex-FAR babarizwa muri Congo Brazzaville barimo abahoze mu nzego zo hejuru ku ngoma ya Habyarimana n’iy’Abatabazi, harimo kandi n’abari ku nzego ziringaniye n’izo hasi muri icyo gihe. Abandi muri bo ni abagiye binjira mu gisirikare banyuze mu mitwe nka ALIR, FDLR n’iyindi ubusanzwe yakomeje kujya ibarizwa mu mashyamba yo mu gihugu cya Congo Kinshasa, mu gihe cy’intambara yo muri za 1997-1998 na nyuma yaho, bamwe muri bo bahitagamo guhungira mu gihugu cya Congo Brazzaville, aho baje guhabwa ubuhungiro na Leta y’icyo gihugu nyuma yaho ikaza no kubaha ubwenegihugu ndetse inabashyira mu gisirikare cyayo, bamwe muri bo kuri ubu bakaba bari mu nzego zo hejuru zacyo.
Icyemezo cya Loni nimero 978 cyo kuwa 27 Gashyantare 1995 ku bufatanye bwa za Leta zigize uwo muryango n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruherereye Arusha muri Tanzania, gisaba ibihugu byose bikurukije amategeko bigenderaho n’amategeko mpuzamahanga, guta muri yombi abantu bose babitahuwemo bafite ibimenyetso bibashinja kuba baragize uruhare mu gukora ibyaha urukiko rwa Arusha rufitiye ububasha bwo gukurikirana ndetse bikabafunga.
Congo Brazzaville yagiye ibazwa na benshi impamvu itohereza imbere y’ubutabera abanyarwanda bacyekwaho gukora amahano icumbikiye, ku nshuro zose byabayeho yagiye ihakana ivuga ko nta ba Ex FAR bari ku butaka bwayo.
Leta y’u Rwanda ikaba itarahwemye gusaba ko abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside batabwa muri yombi aho baba bari hose ku isi. Igihano cyo kwicwa cyaje no kuvanwaho, dore ko hari bimwe mu bihugu byavugaga ko bitakohereza umuntu mu gihugu hari itegeko rivuga ko umuntu yahabwa icyo gihano.
Kayonga J
http://www.igihe.com/news-7-11-5152.html
Posté par rwandaises.com