Gutanga akayabo k’amayero agera kuri miliyoni 300 ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yahuzaga abakuru b’ibihugu bya Afurika na Perezida Nicolas Sarkozy mu mujyi wa Nice.

Umwanzuro wo gutanga ako kayabo nk’uko amakuru dukesha Africatime abivuga, ngo wafashwe na leta y’u Bufaransa imaze kubona ko ingabo z’Afurika ubwazo zihagije ngo zijye zibasha kubungabunga umutekano muri Afurika aho bibaye ngombwa.

Indi mpamvu kandi ngo ikaba iterwa n’uko u Bufaransa bwasanze aho bwagiye butabara bwasaga nk’ubwivanze mu bibazo by’abandi. Kubera rero ko gutabara bimeze nko kwivanga kandi kudatabara nabyo bikaba irindi kosa, biyemeje gufasha mu bijyanye n’amikoro ngo Afurika itazajya ibanza kureba amahanga mbere yo gutabara.

Mu bindi byigiwe muri iyi nama, hibanzwe ku kuntu Afurika itagira kivugira mu nama ya Loni ishinzwe amahoro ku isi, kandi imyinshi mu myanzuro ifatirwa uwo mugabane, abakuru b’ibihugu by’Afurika bakaba basanga uyu mugabane nawo ukwiriye kugira ijambo muri kariya kanama. Kuri iyi ngingo u Bufaransa bwiyemeje kuvuganira Afurika ngo ibe yabasha kugira imyanya muri iriya nama.

Icyo twabamenysha ni uko muri iyi nama u Rwanda rwari ruhagarariwe na Perezida Paul Kagame, akaba ari nawe wenyine mu bayobozi b’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari wari uhari.

SHABA Erick Bill

http://www.igihe.com/news-7-26-5112.html

Posté par rwandaises.com