Inama yari ihurije i Nice mu Bufaransa Abakuru b’ibihugu bya Afrika na Perezida w’Ubufaransa, Nicolas Sarkozy imaze gusoza imirimo yayo. Mu myanzuro yashyizwe ahagaragara, Guverinoma y’Ubufaransa yiyemeje gutanga miliyoni 300 z’amaeuros, mu rwego rwo guhugura ingabo ibihumbi 12 z’abanyafrika,kugirango zizajye zibungabunga amahoro, nta wundi ubyivanzemo.

Uyu mwanzuro urashingira ku mpaka zagiwe muri iyi nama, aho Ubufaransa bwasabwe kugaragaza uruhare rwabwo mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri Afrika. Aha Perezida Nicolas Sarkozy yavuze ko inshuro igihugu cye cyohereje ingabo muri Afrika;kenshi byagaragaye nko kwivanga, cyitazohereza  nabyo bigafatwa nko kudatabara abari mu kaga.Iyo niyo mpamvu rero ngo Ubufaransa bwahisemo gufasha Abanyafrika kwikemurira ibibazo, ubwabo. Mu ikubitiro Ubufaransa buzatanga miliyoni 300 z’amaeuros(arabarirwa muri miliyari 210 uvunje mu manyarwanda), mu guhugura abashinwze umutekano ibihumbi 12 bakomoka mu bihugu bya Afrika, bakazajya batabara aho rukomeye hirya no hino kuri uwo mugabane.

Abari muri iyi nama kandi bibanze ku mwanya Afrika ikwiye kugira mu myanya ifata ibyemezo biyobora isi, hagaragazwa ko bitumvikana ukuntu mu myanzuro ifatwa n’akanama ka loni gashinwze amahoro ku isi , imyinshi iba ireba Afrika, mu gihe itagira igihugu na kimwe mu banyamuryango bahoraho muri ako kanama.Umwanzuro ukaba wabaye ko isi idakwiriye kugendera ku mabwiriza yo mu kinyejana cyahise, Ubufaransa, nk’igihugu kivuga rikijyana,  bukaba bwiyemeje kuvuganira Afrika kugirango igire imyanya myinshi mu kanama ka Loni gashinwze amahoro ku isi.

Amahanga yongeye guhamagarirwa gushyira umukono ku masezerano ya Copenhague agamije gukumira ibihumanya ikirere, ibihugu bya Afrika nabyo bikaba byatunwze agatoki kuko kuri 53 bigize uyu mugabane 29 byonyine aribyo byasinye ayo masezerano.

Magingo aya Ubufaransa buza ku mwanya wa 2  ku isi mu bihugu byohereza ibicuruzwa muri Afrika, bukaza ku mwanya wa 4 mu bitumizayo ibihahwa.Nk’ uko byavuzwe mu myanzuro y’iyi nama ko ubu buhahirane bwarushaho gutera imbere.Perezida w’Ubufaransa yashimangiye ko igihugu cye kitazongera gushingira ubufatanye n’ibihugu bya Afrika kubera gusa ururimi rw’igifaransa, kuko ubukene butagira umupaka, no kuburwanya rero ngo bikaba bidakwiriye kugira umupaka.
Abaperezida ba Afrika 38 nibo bitabiriye iyi nama ya 25, bakaba batangarije abanyamakuru ko iyi nama yaranzwe no kubwizanya ukuri, binyuranye n’ibyahozeho, aho iri huriro ryafatwaga nk’umubyeyi uha abana amabwiriza.
Muri iyi nama u Rwanda rwari ruhagarariwe na Perezida Paul Kagame, ari nawe wenyine mu bakuru b’ibihugu  byo mu karere k’ibiyaga bigari wari uhari.
Mu kiganiro n’itangazamakuru mpuzamahanga, Perezida Kagame akaba yatangaje ko uyu wabaye umwanya mwiza wo guteza imbere ubufatanye bushingiye ku kuri no ku bwubahane. Inama itaha iteganyijwe mu Misiri muw’2013, ari nabwo hazasuzumwa niba ibyemeranyijweho i Nice bitarabaye amasigaracyicaro.

Jean-Lambert Gatare, i Nice mu butumwa bwa Orinfor

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=661

Posté par rwandaises.com