Jean Louis Kagahe
KIGALI – Nyuma y’itangazwa ry’umukandida w’Umuryango FPR – Inkotanyi ari we Paul Kagame n’uw’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD), Ntawukuriryayo Jean Damascène, Higiro Prosper abaye umukandida wa gatatu wemejwe ku mugaragaro ko azahagaririra ishyaka rye mu matora ya Perezida wa Repubulika.
Ibyo byabereye muri kongere ya 4 y’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana (PL : Parti Libéral) yahuje abayoboke bagera kuri 800 ku wa 6 Kamena 2010, yatoreye Prosper Higiro kuzaribera umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganijwe ku wa 9 Kanama 2010.
Mu kwiyamamaza hari abakandida babiri ari bo Higiro Prosper usanzwe ari Visi Perezida wa Sena na Senateri Mukantagara Stéphanie waje kumuharira umwanya.
Higiro Prosper yashimiye bagenzi be bamugiriye icyizere bakamutora nk’uzabahagarira mu matora ya Perezida wa Repubulika agira ati « ntibyari byoroshye kwemera kuzitoresha ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, intege nazitijwe n’umuryango wanjye ari na ko inshuti zanjye n’abayoboke b’ishyaka ryacu na bo babinshyigikiyemo”.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe ku wa 7 Kamena 2010 kuli telefoni, Higiro yatangaje ko yinjiye muri PL mu mwaka wa 1991, aza kuba Visi Perezida wa mbere w’iryo shyaka kuva mu mwaka wa 2000 – 2007, mbere y’umwaka wa 1994 akaba yari umuyoboke usanzwe wa PL.
Ku bijyanye n’amahirwe yaba afite yo gutsindira umwanya wa Perezida, Higiro avuga ko azayakesha abaturage kimwe na porogaramu politiki azatangaza igihe cyo kwiyamamaza kigeze.
Ikindi ashingiraho ni uburambe afite muri politiki y’u Rwanda cyane cyane mu mirimo yagiye ashingwa muri Guverinoma no mu ishyaka na ryo rimaze imyaka 19 rikora.
Higiro afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu icungamutungo yakuye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yavukiye mu Karere ka Kirehe ku wa 28 Mutarama 1961.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=404&article=14793
Posté par rwandaises.com