Published by   

Abasirikare baba Officier 6 b’ababiligi bari mu Rwanda kuva kuri uyu wa gatanu, aho baje gutsura umubano hagati y’igisirikare cy’u Rwanda n’icy’Ububiligi.

General Kayonga Charles yakira ingabo z'Ababiligi/ Photo Daddy

General Kayonga Charles yakira ingabo z’Ababiligi/ Photo Daddy

Izi ngabo zakiriwe kuri uyu munsi na General Charles KAYONGA, Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane kandi zasuye urwibutso rwa Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 rwa Gisozi.

Col.Eeckloo Roony umwe mu ngabo ziri muri uru ruzinduko, yatangaje ko Igisirikare cy’ibihugu byombi kigiye gukorana noneho muri “domaines” nyinshi.

Harimo guhanahana abaganga, gutanga amahugurwa ku buryo bwisumbuyeho, gutanga amahugurwa yo ku rwego rwa “Commando” n’izindi gahunda zo guteza imbere ibisirikare by’impande zombi.

Igisirikare cy’Ububiligi cyumvikanye n’icy’u Rwanda gufatanya mu bikorwa bitandukanye kuva mu mwaka w’2007, mu 2009 nibwo batangiye gushyira mu bikorwa ibyo bari bumvikanye mu 2007.

Aba ba officier bababiligi bazasoza uruzinduko rwabo mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki 30 Nzeri.

Col.Eeckloo Roony  avuga icyamuzanye na bagenzi be

Col.Eeckloo Roony avuga icyamuzanye na bagenzi be

Daddy Sadiki Rubangura
UMUSEKE.COM

http://umuseke.com/2011/09/29/ba-officier-b%e2%80%99ababiligi-basuye-minadef/

Posté par rwandanews