Nyuma y’uko mu gihe gishize ishyaka ry’ukwishyira ukizana (Parti Liberal) ritangaje ko rizatanga umukandida waryo mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka, uyu noneho yamenyekanye nyuma yo kugaragarizwa icyizere na benshi mu bayoboke b’iri shyaka bari bateraniye muri kongere yaryo 4 isanzwe yateraniye I Kigali kuri iki Cyumweru, uwo akaba ari Higiro Prosper.

Prosper Higiro yatangaje abanyamakuru ko imigambi ishyaka PL rifitiye abanyarwanda izashingira kubimaze kugerwaho mu kubaka u Rwanda mu myaka 16 ishize, naryo ryagizemo uruhare rugaragara.

Abanyamakuru bamubajije niba ishyaka rye rifite ubushobozi bwo kwiyamamariza mu gihugu asubiza ko ribufite ngo kuko ahanini buzaturuka mu bayoboke baryo.

Yashimangiye ko mu Rwanda hari ubwisanzure, avuga ko abavuga ko nta bwisanzure buhari baba bafite ikindi bagamije.

Prosper Higiro yavukiye i Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba tariki 28/1/1961, akaba afite impamyabumenya ya Kaminuza mu bijyanye n’icungamutungo.

Mu mirimo ikomeye yagiye akora harimo kuba yarabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa muri Minisiteri y’Inganda n’Ubukorikori, yanabaye kandi Umuyobozi wa kabine ya Minisitiri w’Ubucuruzi Inganda n’Ubukorikori. Kuva mu mwaka wa 2003 kugeza ubu ari kubarizwa mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, akabari ari Visi Perezida wayo.

Prosper Higiro abaye umukandi wa gatatu w’ishyaka ryemewe mu Rwanda umenyekanye ko azahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu, abandi bakaba ari Ntawukuriryayo Jean Damascene wa PSD, na Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi.

Foto: Parlement.gov.rw
Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-5241.html
Posted by rwandaises.com