Professor Peter Erlinder, Umunyamategeko w’Umunyamerika ufungiye mu Rwanda yitabye urukiko bwa mbere ku gicamunsi cy’uyu wa gatanu tariki ya 04 Kamena 2010.
Erlinder yahakanye ibyaha byose aregwa
Professor Erlinder yitabye urukiko yambitswe amapingu, yambaye n’ikote rirerire ry’imbeho. Nyuma yo kumenyeshwa ibyo aregwa , yabihakanye byose, avuga ko imvugo n’inyandiko ze atabikoresha agamije guhakana cyangwa gupfobya Jenoside. Ibimenyetso by’ibyo aregwa ni ibiganiro yagiye atanga avuga ko jenoside yabayeho kubw’impurirane, itigeze itegurwa.
Professor Peter Erlinder, yasabaga gufungurwa akaburana ari hanze, kuko ari nta bundi buryo afite bwo kwita neza ku buzima bwe ari muri gereza. Ku bwe yifuza ko yaba asubiye iwabo muri USA, aho amagara ye abasha kubungwabungwa neza nk’umuntu usheshe akanguhe kandi ufite intege nke z’umubiri
Agezwa imbere y’Urukiko
Peter Elinder ashimangira ko ajya no kuza mu Rwanda, atari azi ko inyandiko ze n’amagambo yavuze bishobora kumushyira mu kaga nk’ako arimo. Yitabye urukiko ari kumwe n’abanyamategeko 9 bo kumwunganira, batanu muri bo batanzwe n’urugaga rw’Abunganizi (Barreau) rwo mu Rwanda.
Umushinjacyaha Muhumuza Richard n’umucamanza Mbishibishi Maurice, bo bagaragaje impungenge zo kurekura by’agateganyo umuntu ufite ibyaha biremereye bityo. Ku ruhande rw’ubushinjacyaha hifujwe ko yakomeza agafungwa, mu gihe urubanza rwe rukomeza kuburanishwa.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’umushinjacyaha mukuru ntibashyigikiye irekurwa rya Erlinder
Mbere gato y’uko Peter Erlinder yitaba urukiko, Minisitiri w;ububanyi n’amahanga Mushikiwabo Louise na Martin Ngoga Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, baganiriye n’abanyamakuru.
Muri icyo kiganiro bagaragaje ko n’ubwo igihugu akomokama gisaba ko ajya kwivurizayo, u Rwanda ruzakora ibishoboka n’ibikenewe byose kugira ngo Professor Erlinder aburane mu butabera busesuye, kandi ubuzima bwe bwitabweho.
Tubibutse ko Peter Erlinder yageze mu Rwanda kuwa 22 Gicurasi, atabwa muri yombi kuwa 28 Gicurasi. Kuva ubwo yatangiye kubazwa n’Ubugenzacyaha bwa Polisi (CID),ajya mubitaro wa 31 Gicurasi, agezwa imbere y’urukiko kuwa 04 Kamena.
Foto: TNT
NTWALI John Williams