Mu gihugu cya Kongo Kinshasa mu Karere ka Walikale haravugwa imirwano iri guca ibintu ikaba ishyamiranije ingabo za Kongo Kinshasa, FARDC n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR.

Amakuru ya BBC aravuga ko mu Karere ka Walikale inyeshyamba za FDLR n’ingabo za Kongo Kinshasa zimaze iminsi zikozanyaho kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru hakaba hamaze gupfa inyeshyamba zigera kuri 79 nkuko bitangazwa n’igisirikare cya Kongo Kinshasa naho abasirikare ba Leta bagera ku 10 bakaba bamaze kuhasiga agatwe.

Iyi mirwano ngo yakaze cyane ku wa gatatu aho kuri uriya munsi honyine hapfuye inyeshyamba zigera kuri 11 naho abagera kuri 15 bakaba barishyikirije mu maboko ya MONUC.

Ngo kuva iyi mirwano yakubura muri aka gace inyeshyamba zimaze kuhasiga agatwe zaba zigera kuri 89 mu gihe izindi zishyikirije MONUC, naho ingabo za Leta zimaze kuhasiga agatwe zikaba zigera ku 10.

Hagati aho ariko ubuyobozi bwa FDLR bwo burahakana ko ingabo zabo zashize nkuko bitangazwa n’igisirikare cya leta. Uwitwa La Forge Fils avugira kuri BBC mu izina rya FDLR yahakanye ibyo bitangazwa na FARDC. Ahubwo akavuga ko ngo nubwo imirwano ihari ariko ingabo za Leta ya Kongo Kinshasa ngo zaba zibasira abaturage b’abanyekongo benewabo zikabica ubundi zikavuga ko ari inyeshyamba za FDLR.

Hejuru ku ifoto:

Ingabo za FARDC zambariye urugamba

Foto: Huffington Post

Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-5482.html

Posté par rwandaises.com