Nk’uko uhagarariye impunzi ziba mu mujyi wa Kigali, Messe Jeremie yabitangarije The New Times, muri uwo mujyi habarurirwa imiryango 1882 y’impunzi, abenshi muri bo bakaba bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abandi bakaba baturuka muri Somalia, Sudan, Chad na Eritrea.
Mu butumwa bwahatangiwe, impunzi zashimiye guverinoma y’u Rwanda kuba yarazihaye icumbi, ikabarindira n’umutekano igihe bari bawukeneye cyane. Bishimiye kandi no kuba babanye n’abanyarwanda, gusa ngo bifuza ko n’iwabo byagenda neza ngo basubireyo.
Mw’ijambo rye, uhagarariye HCR ushinzwe kurinda impunzi yashimye cyane leta y’u Rwanda kuba yarahaye impunzi ikiziranga (IDs) ngo bikaba ari ikintu cyiza mu buzima bwazo.
Muri iki gihe uwo munsi wizihizwaga, twababwira ko ku isi yose habarurwa impunzi miliyoni 15 kuri 43 zibasiwe n’imvururu n’ubugizi bwa nabi mu bihugu bitandukanye.
Olivier NTAGANZWA