Madamu Ingabire Umuhoza Victoire (Foto / Arishive)

Nzabonimpa Amini na Florence Muhongerwa

KIGALI – Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 23 Kamena 2010, Umushinjacyaha Mukuru, Martin Ngonga, ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma yatangaje ko kubera uburemere bw’ibyaha Ingabire Umuhoza Victoire arengwa byiganjemo gukorana n’imitwe y’iterabwoba nka FDRL atari akwiye gutinyuka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ku matora ateganyijwe ku wa 9 Kanama 2010.

Martin Ngonga yatangaje ko kuba madame Victoire Ingabire atarashyikirizwa ubutabera byatewe n’uko hari ibimenyetso bigikusanywa, ibyinshi bikaba byarabonetse, ibindi bikaba byarasabwe ibihugu bitandatu ari byo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Bubiligi, u Busuwisi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, u Burundi n’u Buholandi ku birebana n’ibimenyetso byerekana ko Ingabire yakoranaga na FDRL yaba mu nkunga yabohererezaga mu mabanki n’ibindi.

Umushinjacyaha Mukuru avuga ko ibyo bimenyetso byasabwe ku wa 30 Mata 2010 kugeza ubu ibihugu bibiri gusa ari byo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Busuwisi akaba ari byo bitari byatanga ibyo bisabwa. Ngo ibyo bihugu nibisubiza Ingabire azahita ashyikirizwa urukiko. Yongeyeho ati “Ubushinjacyaha bufite ibimenyetso bihagije ko Ingabire Victoire yakoranaga na FDRL, kandi ndi we sinagatinyutse kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.”

Ikibazo cy’uko biriya bihugu bitohereje ibyo byasabwe, Ngoga avuga ko n’iyo bitabyohereza Ingabire yashyikirizwa inkiko kuko ibimenyetso bihari bihagije gusa ngo hari icyize ko bazasubiza mu gihe cya vuba.

Ngoga yakomeje avuga ko u Rwanda rwohereje inyandiko zose ibyo bihugu kandi ko ngo Ubushinjacyaha buzakomeza kuvugana n’ibyo bihugu. Yakomeje avuga ku irekurwa rya Peter Erlinder ryashingiye ku burwayi bwe harimo n’ikibazo cyo mu mutwe nk’uko byagaragajwe n’impapuro z’ibitaro bikomeye zo muri Amerika aho gushingira ku byaba byarasabwe n’igihugu cye n’izindi nzego zifite aho zihuriye na we.

Umushinjacyaha Mukuru Ngoga yakomeje avuga ko izo mpapuro zo kwa muganga zari ziherekejwe n’urwandiko ruzohereza rwashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Madamu Hillary Clinton, bitandukanye n’ibyo Erlinder agenda avuga ko yarekuwe kuko Hilary Clinton yoshyize igitutu kuri Leta y’u Rwanda.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=411&article=15144

Posté par rwandaises.com