Abasirikare b’u Rwanda bagera kuri 800 bo muri batayo ya 18 iri mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro I Darfur bahawe imidari yo kubashimira uruhare bakomeje kugira mu guharanira amahoro muri iyo ntara iherereye mu Burengerazuba bwa Sudan ikomeje kurangwa n’amakimbirane.
Imihango yo kubambika imidari yabereye I Zalingei camp iherereye I Darfur, ikaba yari yitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro I Darfur, Lt Gen Patrick Nyamvumba.
Nkuko The New Times dukesha iyi nkuru ibitangaza, mu ijambo Lt Gen Patrick Nyamvumba yavugiye ahatangiwe imidari, yabwiye abayihawe ko akazi bakoze kishimiwe n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika , Umuryango w’Abibumbye ndetse n’igihugu cyabo, yavuze kandi ko abaturage ba Darfur, bo bakorerwa ibyo bikorwa byose byiza, nabo babashima, ngo kuri iyo mpamvu bakaba bahawe imidari ya UNAMID kuri uwo munsi.
Lt Gen Patrick Nyamvumva yibukije izo ngabo ko intego y’ingabo za UNAMID ari iyo guharanira amahoro, gukura abaturage ba Darfur mu kababaro no kubafasha kwikura mu makimbirirane. Yabasabye kongera imbaraga ngo kuko imirimo yo kugarura amahoro I Darfur itaragera ku ntego yayo neza.
Umuyobozi wa Batayo ya 18 yahawe imidari, Col. Callixte Kanimba, yashimiye igihugu cye cy’u Rwanda, Umuryango w’Abibumbye, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika n’Abayobozi ba UNAMID ku ruhare rukomeje kugaragazwa mu guharanira amahoro I Darfur.
Tariki 29 Mata, indi batayo y’u Rwanda yiswe Rwanbatt 19, nayo yahawe imidari nk’iyahawe batayo ya 18, ishimirwa uruhare yakomeje kugira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Col Kanimba ayoboye abasirikare bagera kuri 51 b’abofisiye ndetse n’abasirikare bandi bagera kuri 749. Bageze I Zalangei tariki 1 Ugushyingo umwaka ushize bakaba bazasimburwa muri Kanama.
Uwimana P.
http://www.igihe.com/news-7-11-5434.html
Posté par rwandaises.com