Perezida Paul Kagame ku munsi w’ejo yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Moses Wetangula wari mu ruzunduko rw’umunsi umwe mu Rwanda, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano urangwa hagati y’u Rwanda na Kenya n’ibirebana n’Umuryango w’ibuhugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, birimo kubumbatira umutekano habaho guhuriza hamwe ingufu, ndetse n’iterambere muri rusange.

Nkuko tubikesha Orinfor, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko Wetangula yanaganiriye n’umukuru w’igihugu ku buryo u Rwanda rwaba kimwe mu bihugu bizagira inyungu mu muhanda wa gari ya moshi ugiye kubakwa. Biteganyijwe ko uwo muhanda uzava I Mombasa, ukanyura Kampala, guverinoma y’u Rwanda ikaba ishaka ko uzanyura I Kigali.

Mbere y’ibiganiro yagiranye n’Umukuru w’Igihugu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya yari yakiriwe anagirana ibiganiro na mugenzi we Louise Mushikiwabo, ndetse banaboneyeho gusinya amasezerano y’ubufatanye yari yumvikanweho muri Werurwe uyu mwaka, aya masezerano akaba ari mu nzego zitandukanye zirimo urw’ikoranabuhanga, urw’ubuhinzi, ndetse n’urw’ubutabera harimo no guhererekanya abanyabyaha.

Aganira n’abanyamakuru nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida wa Repubulika, Minisitiri Moses Wetangula yabajijwe ibirebana n’ibyo urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruherutse gutangaza ruvuga ko guverinoma ya Kenya yaba itagaragaza ubufatanye mu ifatwa rya Kabuga Felisiyani, ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kubasubiza, Minisitiri Moses Wetangula yatangaje ko guverinoma y’igihugu cye ifite ibimenyetso simusiga bigaragaza ko Kabuga Felisiyani yaba atakiri muri Kenya, ahubwo ko kuri ubu aherereye mu gihugu cy’u Bubirigi, aho yanimuriye n’imitungo ye yose.

Hejuru ifoto:

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya Moses Wetangula ari kumwe na mugenzi we w’u Rwanda Louise Mushikiwabo ku munsi w’ejo

fOTO: The New Times

Kayonga J.

 http://www.igihe.com/news-7-11-5538.html

Posté par rwandaises.com