Kuri uyu wa mbere tariki 28/6/2010 perezida wa repubulika Paul Kagame yagiranye ikiganiro ngarukakwezi n’abanyamakuru muri Village Urugwiro. Iki kiganiro cyari gitegerejwe cyane kubera ibintu bitandukanye byerekeye ubuzima bw’igihugu byabaye muri iki gihe. Ikindi ni uko kibaye mu mpera z’ukwezi, mu gihe ibindi byabaga mu ntangiriro z’ukwezi.

Mu gutangiza icyo kiganiro cyamaze amasaha abiri yuzuye, perezida Kagame yabanje kugira icyo avuga (statement) ku buzima bw’igihugu muri iki gihe, aho yavuze ko ingendo amaze iminsi agirira mu bice bitandukanye by’igihugu zerekanye ibikorwa by’iterambere abanyarwanda batandukanye bagenda bageraho. Yavuze kandi kuri iki gihe cy’imyiteguro y’amatora, aho we abona ko ari igihe ibintu biba byageze ku yindi ntera, gusa ngo ntigikwiye kuba igihe bamwe bumva ko barenga ku mategeko uko bashatse (lawlessness). Ngo inzego zibishinzwe zigomba gukora ibishoboka ngo ibintu byose bigende neza, hubahirizwa amategeko n’umudendezo w’abaturage.

Perezida Kagame kandi yavuze kw’itangazamakuru mpuzamahanga, aho asanga rigendera ku bivugwa na bamwe mu bantu baba bishyize imbere (some adventurous), mu gihe abaturage aribo bagatanze ubutumwa bw’ukuri. Ku byerekeye ahazaza h’igihugu yagize ati “dufite umusingi tugiye kubakiraho mu gihe kiri imbere, kandi ntawe uzaduhagarika.”

Ibibazo bya politiki n’igisirikare mu Rwanda

Mu bibazo bagiye babaza, abanyamakuru bagarutse cyane ku bivugwa ko haba hari ikibazo muri politiki ndetse no mu gisirikare cy’u Rwanda. Aha perezida Kagame yagiye asubiza ko mu bihe nk’ibi ibintu biba bishyushye, hari ibiba abantu bagatangira kugira uko babitekerezaho cyangwa babifata.

image

Perezida Kagame aganira n’abanyamakuru

Perezida Kagame yahise agira icyo avuga ku munyamakuru Jean Léonard Rugambage warashwe mw’ijoro ryo kw’itariki 24/6/2010 imbere y’urugo rwe i Nyamirambo. Perezida Kagame ati “ngomba kugira icyo mvuga ku muryango w’abanyamakuru (media fraternity) wabuze umwe mu bari bawugize… Nasabye inzego zose bireba gukora ibishoboka ngo abakoze icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi bamenyekane kandi bakurikiranwe. Ibintu nka biriya ntitubishyigikiye, ntidushaka kugira umuntu n’umwe dutakaza kandi sinabyiza kw’isura y’igihugu… N’iyo waba ufitanye ikibazo n’umuntu ntiwakagombye kumwica… Ibi ni nka byabindi aho nyuma ya Jenoside bamwe bicaga abo bavugaga ko babiciye ababo; ibyo nabyo ntitwabishyigikiye… Ntitwemera ko kwica bwaba uburyo bwo gukemura ikibazo, uko cyaba kimeze kose.”

Aha minisitiri w’umutekano Sheikh Mussa Fadhil Harelimana yavuze ko hari umuntu wafashwe yemera ko yishe Rugambage, ngo akaba yeretse polisi aho imbunda yakoresheje yayihishe. Uwo muntu ngo akaba yatangaje ko yabikoze kuko mu gihe cya jenoside Rugambage yaba yarishe umuntu wayoboraga Banki y’abaturage ya Kamonyi, akaba yari afitanye isano n’uwo. Polisi ngo ikaba ikibikurikirana.

Perezida Kagame yavuze ko byaba iterwa ry’amagerenade, byaba n’ibindi bikorwa bibi biba muri iki gihe, ngo hari igihe bizarangira kandi ni vuba. Ati “nyuma y’amatora tuzaba turi mu bikorwa bikomeje (we’ll go back to serious business).”

Abajijwe ku bivugwa n’imiryango mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu nka Human Rights Watch na Amnesty International ivuga ko hari ibibazo bikomeye mu Rwanda, haherewe kw’iraswa ry’umunyamakuru Rugambage na Lt Gen Kayumba Nyamwasa uba muri Afurika y’epfo, perezida Kagame yagize ati “njya nanabibona mu binyamakuru byanyu… Abo bajenerali mujya munshyira mu rwego rumwe nabo… Ntandukanye nabo, ntaho mpuriye nabo… Narabayoboye ndabazi… Njye nyobora abanyarwanda kandi nibo bampisemo, bampa izo nshingano… Niba mwiyubaha mukubaha n’igihugu cyanyu, ntimukamvange n’abantu baciriritse.”

Agaruka kuri iyo miryango mpuzamahanga, perezida Kagame yagize ati “kubaho kw’u Rwanda ntaho guhuriye na Human Rights Watch na Amnesty International, sibo bayobora u Rwanda… Ibyo bavuga ntacyo bivuze kuri jyewe… Icyo tuba dushaka nk’abayobozi ni ineza, amahoro, amajyambere n’umutekano by’abanyarwanda, kandi ibyo turabyubahiriza.” Yongeyeho ko iyo miryango mpuzamahanga nta kintu kizima yigeze ivuga ku Rwanda mu myaka 16 ishize, ngo kandi ntibibuza u Rwanda gutera imbere.

Ku basirikare bafungwa, perezida Kagame yavuze ko ibyo biba mu bihugu byose, ngo kandi no mu Rwanda mbere byabagaho, ngo iyo hari ufite ikosa arahanwa. Ku kibazo cya Brig Gen Kazura wafunzwe avuye muri Afurika y’Epfo, perezida Kagame yavuze ko kugirango ajyeyo nta ruhushya yasabye, ati “kandi nk’umuntu wigeze kuba umuyobozi watangaga impushya ku bandi yakagombye kuba azi ko uruhushya ari ngombwa.”

image

Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye ikiganiro

Umunyamakuru umwe yashatse kumenya icyo perezida yabwira abaturage bafite ubwoba bw’ibikorwa bibi bimaze iminsi biba, maze umukuru w’igihugu ati “ abanyarwanda nta tension bafite, barakomeza ubuzima bwabo. Nk’uwo warasiwe i Nyamirambo we ni igikorwa kibi, ariko abaturage bo bakomeza ubuzima… Hari n’aho njya mu giturage ugasanga abantu barabaza ngo ariko ubundi uwo mujenerali ninde?” Yongeye ati “ hari ikintu kiba, abaturage bakikanga, ariko bagakomeza ibikorwa byabo… N’igihe haterwaga gerenade, umenya abaziteraga barumvaga ntawe uzasubira mu muhanda, ariko bwacyaga abantu bagenda nta kibazo… Abaturage nsura mbabaza ibibazo bafite bakambwira ngo byihorere, dufashe dutere imbere nta kindi.”

Perezida Kagame kandi yagize icyo avuga ku baba bavuga ko u Rwanda rwagize uruhare mw’iraswa rya Gen Nyamwasa, aho yagize ati “kumbwira ngo uwaba yararasiwe South Africa ngo ni Kagame wabikoze ngo uko nari narabivuzeho mu nteko… Perezida wica umuntu akabanza akabivuga?”

Yongeyeho ko kuba hari umuntu waraswa afite ibyaha bitabuza ko ibyo byaha akomeza kubikurikiranwaho, ngo kuko biba bigihari kandi byarakorewe igihugu.

Ku kibazo cy’uko ikurikiranwa rya Peter Erlinder uherutse gufungurwa ryateza agatotsi mu mubano w’u Rwanda n’Amerika, perezida Kagame yavuze ko yumva Amerika nayo itashyigikira umuntu wica amategeko y’ikindi gihugu.

Ku byerekeye amatora ari imbere, perezida Kagame yavuze ko ari ikintu cyiza (healthy) kuba hari abakandida batandukanye, ngo ni uguha abaturage urubuga rwo guhitamo.

Ibindi

Perezida Kagame yavuze ku byerekeranye n’imbabazi we nka perezida wa repubulika yemererwa n’amategeko guha bamwe mu bafunze, avuga ko bijya bibaho, ngo kandi abantu bakwiye gutegereza bakareba niba mu minsi iri imbere icyo cyemezo kizafatwa.

Abajijwe icyo atekereza ku kuba Kayumba Nyamwasa yaburanishwa n’u Bufaransa cyangwa Espagne, aho ari mu basirikare b’u Rwanda basohorewe impapuro zo kubafata, perezida Kagame yagize ati « aha twakwibaza niba n’u Rwanda rwabikora gutyo (reverse). » Kuri we ngo ntiyemera ko hari icyo izo ubutabera bw’ibyo bihugu bugomba gukora ku Rwanda.

Ku byerekeranye n’impunzi ziri muri Uganda zaba zidashaka gutaha mu Rwanda, perezida Kagame yavuze ko ubuyobozi bw’ibihugu byombi buri gukurikirana ibyo bibazo, ngo ariko hari impamvu zituma izo mpunzi zitaza, harimo uko ziba zishaka ubutaka bunini, dore ko Uganda iruta u Rwanda cyane. Ngo indi mpamvu ni iy’uko bamwe muri bo baba batinya ubutabera kuko baba barahunze inkiko Gacaca zabakurikiranaga, bo bakagenda bavuga ko bahunze itotezwa.

Perezida Kagame kandi yagize icyo avuga ku buzima bw’igihugu muri rusange nk’ubukungu, ubuhinzi bworozi, ibikorwa remezo n’ibindi.

Foto: Urugwiro Village

Olivier NTAGANZWA

http://www.igihe.com/news-7-11-5667.html

Posté par rwandaises.com