Iyo witegereje imikorere ndetse n’imitekerereze y’abantu usanga, muri rusange, bifuza cyangwa bakora uko bashoboye kugira ngo bagere vuba kandi batavunitse cyane kubyo bifuza. Nibyo, Abanyarwanda bagenekereje bakabyita kunyura, cyangwa se kwifuza (gushaka) guca (kunyura) mu ‘‘nzira y’ubusamo’’.

Ariko rero akenshi, uko biboneka, izo nzira z’ubusamo zikunda kurangwa n’imyitwarire, n’imikorere idatunganye ndetse ibangamiye uburyo buba busanzwe bukoreshwa kugira ngo ibintu bigende neza kandi binyure abantu, hagamijwe inyungu rusange.

Kugira ngo tube twashobora gusobanura birushijeho icyo dushaka kuvuga, reka duhere ku ngero zifatika mu buzima bunyuranye bw’abantu, mbese tuvuge, ku buryo buvunaguye ariko bwumvikana, twerekeza nko ku Rwanda, mu bihe byashize cyangwa n’iby’ubu.

Nko mu rwego rwo gushaka umutungo (imibereho myiza), ubona akenshi muri rusange abantu bashaka gukira vuba; bakirengagiza ko uretse impano, umurage cyangwa se andi mahirwe umuntu yagereranya na ‘‘tombola’’ (urusimbi), ubundi kugira ngo umuntu atere imbere mu butunzi bishingira ku murimo ( ku bikorwa biboneye uwo muntu aba agaragaza).

Ubusanzwe rero iyo uwo murimo ukozwe neza kandi umusaruro ugenda uboneka ugacungwa neza, bitwara igihe kugira ngo uwukora aboneke ko ari umukungu koko! Iyo ubwo bukungu buje mu gihe gito kandi nta cyerekana aho bushingiye gifatika, bivuze ko, byanze bikunze, uwo ukize vuba aba, ku buryo bunyuranye, yabugezeho aciye mu nzira y’ubusamo. Ibi bikaba bivuze ko, hakoreshejwe amanyanga, umuntu aba yihaye ibyo adafitiye uburenganzira; muri macye aba yibye ( yihaye ibitari ibye).

Mu Rwanda, igitangaza ni uko iyo usuzumye neza ubona iyo umuntu akize vuba kandi aciye nyine muri izo nzira z’ubusamo, usanga aho kugira ngo abantu (société) bamugaragarize, ku buryo ubu n’ubu, ko yakoze nabi, ahubwo usanga basa n’ abamuha agaciro n’icyubahiro ( ndetse bivanze no kumutinya), bahereye kuri ubwo butunzi aba agaragaza! Aha ngira ngo niho Abanyarwanda baba barahereye bavuga ngo ‘‘ umugabo ni urya ibye akongeraho n’iby’abandi’’! Imyitwarire n’imyumvire nk’iyo yari ikwiye gucika kugira ngo abantu bareke gushaka guca mu nzira z’ubusamo kandi zidakwiye.

Mu rwego rwa politiki, tudashatse kurondogora ngo turebe no mu zindi nzego z’imibereho mu ubuzima bw’abantu ( kuko gushaka kunyura mu nzira z’ubusamo bigaragara henshi), twavuga ko abashaka guca muri izo nzira za bugufi kandi zidafututse ari benshi. I Rwanda ( kuko ariho twibanze mu gutanga ingero), hagiye haboneka kenshi abanyapolitiki baranzwe cyangwa barangwa cyane no gushaka kunyura mu nzira z’ubusamo kugira ngo bagere ku nyungu zabo bwite, hatirengagijwe ndetse n’izo baba basangiye n’agatsiko kabo kaba kanabashyigikiye.

Ni kenshi cyane mu Rwanda, ari mu bihe byashize cyangwa n’ibyubu, twumva bamwe bu banyapolitiki cyangwa se abifuza kugira umwanya muri politiki ku rwego rw’igihugu bavuga ngo baravugira igice cy’Abanyarwanda aba n’aba: rubanda nyamwinshi, ubwoko ubu n’ubu ( abavuga ngo i Rwanda hari amoko (ethnies, races) anyuranye bo barushaho guca iy’ubusamo no kujijisha kuko batanashobora kwerekana by’ukuri igitandukanya ayo moko anyuranye bavuga, uretse ibyo bamwe bagiye bahimba cyangwa bitirira u Rwanda n’abarutuye) n’ibindi byatandukanya Abanyarwanda bashobora kwitwaza ngo, n’uburiganya bwinshi, bashobore kubona uko bagera kubyo bifuza.

Ubundi, muri rusange, umunyapolitiki w’ukuri agomba guharanira no gushyira imbere ibihuza abanyagihugu kugira ngo igihugu n’abagituye bashobore kubaho mw’ituze no mu bufatanye, byo bishobora kubyara iterambere, aho gushakisha ibitanya abantu. Abatanya abantu baba bahisemo guca muri za nzira mbi z’ubusamo kugira ngo bagere kubibafitiye inyungu ku giti cyabo ( ndetse, rimwe na rimwe, n’iza agatsiko kabo) kandi muby’ukuri batari babikwiye!

Dr Sébastien GASANA
Sociologue

Posté par rwandaises.com