« Ntaganda ntiyatawe muri yombi ahubwo yahamagajwe na polisi ngo yisobanure ku byaha akekwaho » Umuvugizi wa polisi y’igihugu

« Twazinduwe no kwigaragambya twerekana ko tutishimiye kudahagararirwa muri Komisiyo y’Amatora, kandi ko tutacyitabiriye amatora ya perezida wa repubulika » Mwizerwa Sylvain, umwe mu barwanashyaka bashyigikiye Ntaganda Bernard wo mu ishyaka PS Imberakuri.

Mu gicamunsi cyo kuri uyu wa kane umuvugizi wa polisi y’igihugu, Superintendent Eric Kayiranga yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, kikaba cyari kigamije kubameyesha ko polisi y’igihugu yaburijemo imyigaragambyo y’udutsiko tw’abantu babarirwa hagati ya 20 na 30, polisi ikaba yabataye muri yombi kuko ibyo bakoze bitari byemewe n’amategeko.

Supt Kayiranga yakomeje avuga ko ku biro by’inzego z’ubutegetsi cyangwa se ahantu hahurira abantu benshi hatemewe guhurira udutsiko tw’abantu bateguye igikorwa kitamenyeshejwe inzego zibishinzwe ngo babihererwe uburenganzira.

Muri icyo kiganiro kandi twamubajije niba impamvu yo kwigaragambya kw’abari muri utwo dutsiko hari icyo bayiziho, asubiza ko icyo bareba nka polisi ari ukuba abantu babyemerewe, kandi ko bidashobora guhungabanya umutekano w’abaturage. Kubata muri yombi bikaba biri bukurikirwe no kubabaza icyo bari bagamije bakisobanura.

N’ubwo umuvugizi wa polisi y’igihugu atangaza ko utwo dutsiko twari tugizwe n’abantu babarirwa hagati ya 20 na 30, umwe mu bari bagize utwo dutsiko yatangarije igihe.com ko we yabashije guhungira polisi y’igihugu muri ambasade ya Leta Zunze ubumwe z’Amerika ku Kacyiru, ariko ko basagaga 450 ku buryo yemeza ko abatawe muri yombi na polisi y’igihugu babarirwa muri 400 ndetse ko no gutabwa muri yombi kw`umukuru wabo, Maitre Ntaganda Bernard bifitanye isano no gutabwa muri yombi kwabo.

Twabamenyesha ko mu gitondo cya kare kuri uyu wa kane ari bwo abapolisi basanze Ntaganda Bernard iwe mu rugo bakamujyana. Umuvugizi wa polisi y’igihugu akaba atangaza ko batamutaye muri yombi, ko ahubwo yahamagajwe akaba yagombaga kwitaba akisobanura ku byaha akekwaho birimo umugambi wo gushaka kwica Mukabunani Christine umuvugizi wungirije w’ihuriro ry’amashyaka yemewe mu Rwanda akaba yari amwungirije muri PS Imberakuri ,gutuka abandi banyapolitiki, kurema udutsiko two guhungabanya umutekano mu gihugu ndetse no gukoresha amagambo abiba amacakubiri.

Ntitwabura kubibutsa ko Ntaganda Bernard akiri perezida w’ishyaka PS Imberakuri yakunze gutangaza ko batazitabira amatora y’umukuru w’igihugu nibadahagararirwa muri komisiyo y’igihugu y’amatora, ibi bikaba bibaye atakiri perezida waryo.

Florent Ndutiye

Posté par rwandaises.com
facebook