One Dollar Campaign, umushinga ugamije kubakira imfubyi za jenoside zitagira aho ziba waba ugiye gutangiza imirimo yawo mu minsi ya vuba. Ibyo ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’uwo mushinga Eng Sayinzoga N. Appolinaire mu kiganiro yagiranye na IGIHE.COM kuri uyu wa gatatu.

Nk’uko umuyobozi wa One Dollar Campaign yabitangaje ngo iki gitekerezo cyazanywe na AERG mu mwaka wa 2006 kiza gukomezwa na Diaspora(Abanyarwanda baba mu mahanga) mu mwaka wa 2008 kugirango hashyirwe imbaraga mu gushaka amafaranga yateganyijwe kurangiza igikorwa. Eng. Sayizonga Appolinaire yadutangarije ko habanje igikorwa cyo gukusanya amafaranga akenewe, uyu munsi hakaba hamaze kuboneka agera kuri miliyoni 808, atarabageraho agera kuri 163.404.000, ariko igikorwa muri rusange kikaba kizakenera miliyari 1 na miliyoni 500.

Si ibyo gusa kandi kuko hari n’abandi bantu cyangwa ibigo batanze ibikoresho nka Police y’igihugu yemeye gutanga amakamyo azakora imirimo, diaspora ya Tanzania yatanze sima ifite agaciro ka miriyoni 5, Minadef yatanze imashini zo gusiza ikibanza, n’abandi.

Nk’uko igishushanyo mbonera cy’umushinga wa One Dollar Campaing kibigaragaza, barateganya kubaka mu kibanza kiri i Kinyinya amacumbi agizwe n’inzu 4 zigerekeranye, bakazubaka inzu enye ziteye gutyo, imwe ikazaba ibasha kwakira abana bagera kuri 192. Hazubakwa kandi aho gafatira amafunguro, ibibuga by’umupira bigezweho, ndetse n’inyubako z’ubucuruzi zizajya zinjiza amafaranga.

image

Uko igice cy’imbere cy’amacumbi kizaba kimeze

Nk’uko Sayinzoga Appolinaire akomeza abivuga, ngo hari abana bagera ku bihumbi 4 batagira aho bataha. Muri bo hazatoranywamo bake bazahita bacumbikirwa, abo bazajya bahaba mu gihe bakiri mw’ishuri ariko hagati aho bakazajya bashakirwa uburyo ubushobozi bwabo bwakongerwa ku buryo bazajya barangiza kwiga bashobora guhita babona imirimo.

Imirimo rero yo kubaka igiye gutangira kuko mu ntangiriro z’ukwezi kwa 7 amatangazo y’isoko azatangira gutangwa, tariki ya 15 hagashyirwaho ibuye ry’ifatizo, naho mu ntangirio z’ukwa 8 imirimo nyir’izina yo kubaka igatangira. Gusa kubaka bizajya bikorwa mu byiciro kuko hazajya hakorwa igikorwa kijyanye n’amafaranga ahari. Icyiciro cya mbere cy’inyubako kikazaba kigizwe n’inzu imwe y’icumbi izakira abana 198 n’aho bazajya bafatira amafunguro (restaurant).

Mu butumwa Eng. Sayinzoga Appolinaire yatanze, akaba asaba abagize icyo biyemeza gutanga kukibagezaho byihuse kugirango imirimo ibashe gukorwa, asaba kandi n’undi wese ufite umutima wo gufasha ko yagira icyo atanga ngo nawe abashe gushyigikira igikorwa cyo kubakira imfubyi za jenoside.

SHABA Erick Bill

Posté par rwandaises.com