Mu gihe habura amezi hafi 2 ngo Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino (FESPAD) ritangire hano mu Rwanda, amakuru ku itegurwa ryayo akomeje kujya ahagaragara. Kuri ubu umuhanzi Chris Brown w’umunyamerika ari kuri gahunda y’abahanzi bazashimisha abanyarwanda n’abanyamahanga bazakurikira iryo serukira muco.

Ayo makuru aturuka muri MINISPOC kandi aratumenyesha ko uyu muhanzi byizewe neza ko azaza kuko hanamaze no kwishyurwa amadolari abarirwa mu bihumbi 70 mu rwego rwa Booking/Reservation ngo hatazagira ubundi butumire cyangwa ibitaramo yitabira muri icyo gihe.

Chris Brown, umuhanzi w’imyaka 21 y’amavuko, yatangiye kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga nk’umuhanzi ku myaka 16, ubwo hari muri 2005 igihe yashyiraga ahagaragara album yitiriye izina rye igaca ibintu.

Abanyarwanda rero bakwizera ko bazibonera imbona nkubone uyu muhanzi w’icyamamare ubwo azaba ari gucuranga indirimbo nka ‘I can transform ya’ aheruka gusohora umwaka ushize kuri Album ye yanyuma yise ‘Graffiti’, cyangwa se ‘Run it’ yakunzwe n’abajene batari bacye ba hano mu Rwanda.

Usibye kuririmba, Chris Brown azwi nk’umukinnyi wa Film ndetse n’umubyinnyi mwiza kuri stage/podium.

image

Mu gihe gishize yigeze kwandika mu binyamakuru by’imihanda yose ubwo yahohoteraga bikomeye uwo bakundanaga icyo gihe, umuhanzikazi Rihanna. Gusa nyuma byaje kuvugwa ko yamusabye imbabazi.

Bizaba bicika rero muri FESPAD y’uyu mwaka kuko n’abakunzi b’ibyo bita Choregraphy/Chorégraphie batibagiranye, kubw’ibyo bakaba bazabasha kwibonera Abashinwa mw’ifungurwa ryayo, aba bakaba aribo bihangange ku isi muri icyo cyiciro.

Twabibutsa ko tariki ya 05 Gicurasi 2010 kuri Serena Hotel habereye ibirori bijyanye no gutangiza FESPAD y’uyu mwaka, ikaba itegurirwa mu Rwanda rimwe mu myaka 2.

Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-4-8-5158.html
Posté par rwandaises.com