Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rw’iminsi 3 Perezida wa Repubulika Paul Kagame agirira mu ntara y’i Burengerazuba, yasuye abaturage b’akarere ka Nyamasheke aho yabasabye gukomeza gukora cyane ngo u Rwanda rurusheho kuba rwiza.

Mw’ijambo yagejeje ku baturage baje kumwakira, Perezida wa Repubulika yababwiye ko yishimiye kubasura kuko atabonye uburyo bwo kuza ubwo bagiraga ibyago byo kugwirirwa n’imitingito. Yabashimiye ko bakomeje gufasha guverinoma muri rusange mu kwerekana ko gahunda bakangurirwa buri gihe zishoboka. Yabashimiye kandi ko bakomeje gukorana umurava bateza akarere kabo imbere.

Yababwiye ko akarere kabo n’u Rwanda muri rusange byateye imbere, aha yatanze urugero rwa hoteli yitwa Nyungwe Forest Logde, ikaba ari hoteli y’inyenyeri 5 yubatswe na Dubai World mw’ishyamba rya Nyungwe. Yabwiye abaturage ko iyo badakora cyane iyo hoteli itari kubakwa kandi ko izabagirira akamaro cyane.

Perezida wa Repubulika kandi yasabye abaturage ko bakomeza gufatanya mu bwenge n’ubushobozi bwabo, bakirinda kurangara hato hatazagira ibibasubiza inyuma. Yongeyeho kandi ko bakwiye guharanira ubuzima bwiza aribwo kubaho neza ukabona ikigutunga, ibyo bikajyana n’amajyambere ndetse n’isuku.

Tubamenyeshe ko akarere ka Nyamasheke gafite imirenge 15 ituwe n’abaturage basaga 359.884. Ako karere kandi kera ikawa nyinshi, aho ubu bafite ibiti bigera kuri 8.350.000 nabyo biteganya kongerwa.

Mu mbogamizi umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yavuze harimo amashanyarazi akiri hake cyane, radio na televiziyo bitumvikana neza, ndetse n’inzu za nyakatsi zigeze ku 7.000, ariko ibyo byose hakaba hari ikiri gukorwa ngo bikemuke.

Perezida wa Repubulika asoza ijambo rye yijeje abaturage kuzakora neza kurushaho nabo abasaba kutazamutenguha.

Mu gusoza yatanze umwanya wo gutanga ibitekerezo n’ibibazo ngo bishakirwe umuti, tukaba turi bubagezeho bimwe muri byo mu nkuru zacu zikurikira.

SHABA Erick Bill, igihe.com, Nyamashekehttp://www.igihe.com/news-7-11-5350.html

Posté par rwandaises.com