Ubushinjacyaha mu rugereko rwa mbere rw’iremezo ruburanisha urubanza rwa Dominique Ntawukuriryayo Arusha,buramusabira igifungo cya burundu kuko busanga hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko yagize uruhare mu bwicanyi bwa genocide bwakorewe abatutsi ku musozi wa Kabuye muri Sous Prefecture ya Gisagara. Uyu mugabo ugeze mu zabukuru kuko afite imyaka 68 yari sous prefect wa Gisagara ubwo genocide yabaga mu Rwanda muri Mata 94.Mu gutangaza imyanzuro yabwo ya nyuma kuri uyu wa mbere,ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Ntawukuriryayo yakoresheje ububasha bwe nk’muyobozi ajyana abasilikare n’abajandarume ku musozi wa Kabuye barasa impunzi z’abatutsi zari zawuhungiyeho.Umushinjacyaha yavuze ko abagabo barimo na bamwe mu bagize uruhare mu bwicanyi baje kubwira urukiko ko Dominiko Ntawukuryayo yatwaye abasilikare n’abajandarume mu modoka ye kuri uwo musozi,ko kandi yabwiye abaturage ko bagaombaga kwirinda gutera aao batutsi igihe cyose hari hataraboneka abasilikare bo ku bibafashamo.Umushinjacyaha nanone yabwiye urukiko ko Dominiko Ntawukuriryayo yohereje abapolisi bajya gutangira abatutsti bageragezaga guhungira mu Burundi babagarura kuri uwo musozi wa Kabuye aho baje kwicirwa.Naho ngo kuba hari abatutsi  yashoboye gutambutsa kuri za barriere,ku bw’ubushinjacyaha ngo ni ikindi kimenyetso kigaragaza ko yari afite ububasha ku bicanyi bari baziriho.Umushinjacyaha Thembile Segoete akaba yamusabiye igifungo cya burundu. Abamwunganira,barimo Maitre Maroufa Diabira bo babwiye urukiko ko uyu mugabo akwiye guhanagurwaho ibyaha akarekurwa,kuko ngo nta bubasha yari afite nka sous prefet bwo kugira icyo akora ku bwicanyi bwari bwasandaye mu gihugu,kandi ngo ibyo yari ashoboye yarabikoze.Ikindi bashingiyeho ni uko ngo ubuhamya bw’abagabo bashinja bwaranzwe no kunyuranya n’ibyo babaga baravuze mbere,abandi ubwunganizi bwe bukavuga ko bashobora kuba baraje kumushinja ari ukugira ngo abe ari we bahirikiraho ibyaha bakoze ubwabo.

Na we ubwe yahawe umwanya wo kugira icyo yongeraho,avuga ko afitiye ikizere ubushishozi bw’abacamanza,kandi ngo gufatwa kwe yumva byaramuhungabanije kubera ibihe bikomeye yanyuzemo muri iyo cyo gihe cy’intambara,kuko ngo na we bamwitaga icyitso.Ati « akababaro k’abarokotse genocide ndakumva na cyane ko ntari nzi ko hari uwari kurokoka, kandi mbashimira ko abashoboye kuza mu rubanza kunshinja batantinye. »

Barore Cleophas-Arusha

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=727

Posté par rwandaises.com