Mu gihe umuryango we n’abamuburanira bamaze igihe bahakana ko atigeze ashaka kwiyahuza ibinini birenga 50, Prof Erlinder kuri uyu wa mbere yatangaje imbere y’urukiko ko koko yagerageje gushyira umusozo ku buzima bwe.

Nk’uko RNA dukesha iyi nkuru ibitangaza, Prof Erlinder yasobanuriye umucamanza ko ubwo yabikoraga yari yataye icyizere cy’ubuzima, kikaba ari ikibazo cy’umuhangayiko (depression) yari amaranye imyaka irenga 25. Ngo hari n’izindi nshuro yabaga ashaka kwiyahura. Ngo igihe yari afunze yumvaga atazi ikiri bukurikireho, bikaba byaramuteye ikibazo mu mutwe.

Ibi Prof Erlinder akaba yabitangarije mu rukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo, aho yajuririraga icyemezo cy’urukiko rwa Kabuga cyo kumwangira kuburana ari hanze.

Kayonga J

http://www.igihe.com/news-7-11-5391.html

Posté par rwandaises.com