Uhereye : Dr Ernst Hirsch Ballin na Tharcisse Karugarama (Foto / Mbanda)

Jerome Rwasa

KIGALI – Nk’uko byatangarijwe abanyamakuru mu kiganiro bagiranye na Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Tharcisse Karugarama, ku wa 19 Kamena 2010 akaba yari kumwe na Minisitiri w’Ubutabera w’igihugu cy’u Bohalandi, Dr Ernst Hirsch Ballin, ku cyicaro cya Minisiteri y’Ubutabera, nyuma yo gushyira umukono ku nyandiko yiswe « Letter of Intent » igaragaza ubushake bwo gukomeza ibiganiro bigamije guteza imbere imikoranire y’ibihugu byombi mu butabera, batangaje ko hari icyizere ko mu minsi iri imbere ibihugu byombi bishobora kuzemeza gahunda yo guhererekanya abakurikiranyweho ibyaba baba bari muri kimwe muri ibyo bihugu.

Inyandiko ikubiyemo ibigaragaza ubwo bushake iragira iti « hashingiwe ku ihame ryo kugendera ku mategeko, hitawe kandi ku nyungu ibyo bihugu byombi bihuriyeho yo gushyikiriza ubutabera abantu bakekwaho ibyaha mpuzamahanga, hanashingiwe ku ihame kandi ko nta mudendezo abo bantu bagomba kugira aho baba bari hose, hashimangiwe ihame ryo kurenganura abahohotewe, hakanitabwa ku mubano mwiza n’ubutwererane ibihugu byombi bifitanye, impande zombi ziyemeje gukomeza uwo mubano hagamijwe gushaka uko amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha hagati y’ibihugu byombi yagerwaho”.

Abo Baminisitiri bombi batangaje ko guhererekanya abanyabyaha biri mu nyungu z’ibihugu byombi n’ubwo kugeza ubu hakiri inzitizi zo gushyira mu bikorwa iyo gahunda, imishyikirano n’ubundi buryo bwo kungurana ibitekerezo bizakomeza kugira ngo iyo ntego igerweho.

Mu rwego rwo kwamagana abantu bakora ibyaha mu bihugu binyuranye bagashaka ubuhungiro mu Buholandi, Minisitiri w’Ubutabera w’u Buholandi, Dr Ernst Hirsch Ballin, yatangarije abanyamakuru ko kuva mu mwaka wa 2008 abantu bose bakekwaho ibyaha cyangwa babikurikiranyweho ntibakihabonera ubuhungiro.

Minisitiri Ernst Hirsch Ballin ari kumwe n’intumwa ayoboye zirimo Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi ashyira indabyo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane zazize Jenoside zihashyinguye zigera ku 250,000.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=409&article=15075

Posté par rwandaises.com