<!– /* Font Definitions */ @font-face {font-family: »Cambria Math »; panose-1:2 4 5 3 5 4 6 3 2 4; mso-font-charset:1; mso-generic-font-family:roman; mso-font-format:other; mso-font-pitch:variable; mso-font-signature:0 0 0 0 0 0;} /* Style Definitions */ p.MsoNormal, li.MsoNormal, div.MsoNormal {mso-style-unhide:no; mso-style-qformat:yes; mso-style-parent: » »; margin:0in; margin-bottom:.0001pt; mso-pagination:widow-orphan; font-size:12.0pt; font-family: »Times New Roman », »serif »; mso-fareast-font-family: »Times New Roman »; mso-ansi-language:FR;} .MsoChpDefault {mso-style-type:export-only; mso-default-props:yes; font-size:10.0pt; mso-ansi-font-size:10.0pt; mso-bidi-font-size:10.0pt;} @page Section1 {size:8.5in 11.0in; margin:1.0in 1.25in 1.0in 1.25in; mso-header-margin:35.4pt; mso-footer-margin:35.4pt; mso-paper-source:0;} div.Section1 {page:Section1;} –> Urugereko rwa gatatu rw’urukiko rwa mbere rw’iremezo ruburanisha urubanza rwa Joseph Nzirorera na bagenzi be bahoze ari abayobozi bakuru ba MRND ruratangaza ko rugiye gukurikirana uwunganira Joseph Nzirorera,Maitre Peter Robinson kubera ko yarusuzuguye. Ibyo uru rukiko rwise agasuzuguro cyangwa outrage mu rurimi rw’igifransa,ni igikorwa uyu avocat yakoze cyo kwanga kubaza umutangabuhamya wagombaga gushinjura Nzirorera,uyu mutangabuhamya akaba yari yatumijwe n’uwo avoka, ariko ngo akaba adashobora kumubaza  kubera ko ngo ubu atagishoboye guhagararira inyungu za Nzirorera mu bwisanzure.

Ni ikibazo cyari cyatangiye ejo kugera ubwo n’uyu munsi Maitre Robinson yabikomeje akavuga ko yanditse asaba kwegura muri uru rubanza ku byo yavuze ko ari impamvu ze bwite n’iz’umwuga,ariko akaba atarashobora kubonana n’ubwanditsi bw’urukiko.Kubera rero kwanga  gukurikiza umwanzuro w’uru rugereko wamusabaga kuba akora akazi ke mu gihe atarabonana n’ubwanditsi ku ibaruwa yabwandikiye,president w’urugereko ruburanisha uru rubanza,Dennis Byron yagize ati « urukiko ruzagukurikirana kubera ako gasuzuguro ».

Dennis Byron yabwiye uwo mu avoka ukomoka mu gihugu cya USA ko icyo cyaha yakoze muri TPIR gihanishwa amande agera ku bihumbi 10 by’amadolali,cyangwa igifungo cy’imyaka 5 cyangwa byo bihan byombi.Uyu munyamategeko yahawe kugeza ku italiki ya 18 uku kwezi kwa 6 kugira ngo abe yabonye abazamwunganira muri iryo kurikiranwa. Iki kibazo cyatumye uru rubanza rwa Joseph Nzirorera rwongera gusubikwa kugera ku italiki 21 uku kwezi kwa 6/2010.

Barore Cleophas- Arusha

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=705

Posté par rwandaises.com