Drogba, umwe bakinnyi b’ibihangange ba Ivory Coast ( Foto/Arishive)

Peter A. Kamasa

Tariki ya 6 Mutarama 2010 nibwo ikipe y’igihugu Amavubi izahaguruka hano mu Rwanda yerekeza mu Mujyi wa Dar er Salaam mu gihugu cya Tanzania aho izaba igiye gukina umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu ya Ivory Coast, umukino ukazakinwa ku wa 7 Mutarama 2010.

Ibi bikazafasha ikipe y’igihugu kwitegura amarushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF rihuza abakinnyi bakina muri shampiyona y’ibihugu byabo azwi ku izina rya CHAN.

Ikipe ya Ivory Coast nayo ikaba yarateguye uyu mukino mu rwego rwo gukomeza imyitozo y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika giteganyijwe kubera mu gihugu cya Angola muri Mutarama 2010.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Brig. Gen. Jean Bosco Kazura avuga ko bamaze kwemeranya ko uwo mukino uzaba kandi hazakina ikipe yari muri CECAFA kuko bizatuma irushaho kwitegura imikino ya CHAN, izatangira muri Werurwe 2010.

Umutoza wa Ivory Coast, Vahid Allihodzic mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu yavuze ko gukina n’ikipe y’igihugu  y’u Rwanda bizafasha ikipe yabo kwitegura imikino y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu cyizabera muri Angola.

Ikinyamakuru cyandikirwa muri Tanzania mu Mujyi wa Dar er Salaam cyitwa “Mwananchi”cyanditse ko ari amahirwe k’u Rwanda kuko ruzaba rukinnye n’ikipe ikomeye.

Ikinyamakuru nacyo cyo muri Tanzania “Alasili” cyo kivuga ko hahiriwe u Rwanda kuko bizatuma rurushaho kwitegura amarushanwa ya CHAN ya 2010.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko  kuba ikipe ya Ivory Coast ije kwitegurira mu gihugu cya Tanzania ari byiza kuko bizatuma abaturage ba Tanzaniya babona abakinnyi b’ibihangange ku isi barimo Didier Drogba, Emmanuel Eboue n’abandi.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Tanzania (TFF) rikaba ari ryo ryasabye ko u Rwanda rwakina na Ivory Coast ariko bagakinira muri Tanzania.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=334&article=11356

Posté par rwandaises.com