Abagize Communaute ya Sant’Egidio y’I Butare, kuri uyu wa gatanu basangiye n’abana bo ku muhanda Noheli. Ibi birori byitabiriwe n’abana bava ahantu hatandukanye, ari abana bafashwa na Sant’ Egidio baba mu miryango yabo, ndetse n’abana bakiba ku mihanda, aba bana ngo bishimiye uburyo babonye Sant’ Egidio ibitayeho, aho bishimiye uburyo basangiye bagasabana n’abantu b’ingeri zitandukanye.

Muhire Rwigilira Eugene, aharagarariye Communaute Sant’ Egidio ya Butare, yatubwiye uko uyu munsi wateguwe ndetse n’abo basangiye Noheli, kuri uyu munsi. Yagize ati “ uyu munsi twasangiye n’abana bo mu muhanda bava I Cyarwa, I Tumba, kwa Sebukangaga n’ahandi”.

Abana baje mu ibyo birori by’umunsi mukuru badutangarije uko uyu munsi wagenze ubwo Sant’ Egidio yabahaga Noheli, Ntabwo bahishe akanyamuneza bari bafite ku mutima, aho wabonaga bishimye. Umwe yagize ati”twishimye rwose kuko twanyoye Fanta, twanariye”.

Ku rundi ruhande, ariko hari abana bagitabaza kuko bafite ibibazo bitandukanye, aho basaba ubuyobozi kubitaho, umwana witwa Nsabimana Eric yakuwe ku muhanda ariko ageze mu muryango abura abamwishyurira amashuri, ubu akaba ari mu buzima bubi.

image

Muhire Rwigilira Eugene, yavuze ko hari icyizere cy’uko abana bo ku muhanda bazajya mu miryango ariko ngo Sant’ Egidio ukeneye ubufasha bw’izindi nzego.

Uyu muhango wo gusangira n’abana wabaye nyuma y’igitambo cya misa cyaturiwe muri Cathedrale ya Butare, basangiriye muri Procure d’Accueil.

Communaute Sant’ Egidio ni umuryango gatolika w’abantu basenga b’abalayiki, ukaba ugira umwihariko wo kwita ku bakene, kubakunda no kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi, ngo uyu muryango wavutse mu 1968 uvukira I Roma; uzwi cyane kuba ufasha abakene, wageze mu Rwanda mu 1997 utangirira muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda iri I Butare.

MIGISHA Magnifique

 

http://www.igihe.com/news-7-11-2167.html

Posté par rwandaises.com