Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Leta ya New South Wales muri Australia, bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gikorwa cyitabiriwe n’abasaga 150 muri Australian Catholic University i Strathfield, ku wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2023.

Judence Kayitesi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri ubu utuye mu Budage, yatanze ubuhamya bwagarutse ku ivangura ryakorerwaga Abatutsi, kugeza no ku bana bato mu mashuri.

Yagaragaje inzira itoroshye we n’umuryango we w’abantu barindwi banyuzemo muri Jenoside, akaba yarasigaye we n’abavandimwe babiri gusa. Yashimye ubutwari bw’ingabo zari iza RPA-Inkotanyi zahagaritse Jenoside, zirokora Abatutsi bicwaga.

Dr Judith Rafferty, Umwarimu muri James Cook University muri Australia, yifashishije ubushakashatsi bwe ku bagore bafashwe ku ngufu muri Jenoside, ashima ubutwari ntagereranywa bw’abarokotse, bemeye kubabarira nubwo hari abinangiye kubasaba imbabazi.

Depite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta ya New South Wales muri Australia, Julia Finn, wasuye u Rwanda mu 2018 ubwo yari yitabiriye inama y’Abadepite bo mu muryango wa Commonwealth, yavuze ko yababajwe cyane n’ibyo yabonye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse n’urwa Nyamata, rwahoze ari Kiliziya yiciwemo Abatutsi.

Yashimye uburyo Abanyarwanda bongeye kwiyukaba nyuma yo kunyura « mu bwicanyi ndengakamere bwakorewe ikiremwa muntu mu kinyejana cya 20 ».

Ambasaderi w’u Rwanda muri Australia ufite icyicaro i Singapore, Jean de Dieu Uwihanganye, wari umushyitsi mukuru, yahamagariye Abanyarwanda bitabiriye uyu muhango wo kwibuka, kwimakaza ubumwe n’ubunyarwanda, bakirinda intandaro iyo ari yose y’amacakubiri.

Yabibukije ko kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ya buri wese, maze asaba Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri Australia kurwanya abagaragara muri ibikorwa bigayitse.

Muri Leta ya Western Australia, Ernest Kalisa, umuyobozi w’Abanyarwanda batuye muri Perth, yavuze ko kwibuka ari inshingano ya buri wese mu guha icyubahiro n’agaciro abishwe bazira uko bavutse.

Ati « Mu kwibuka tujye tuzirikana imiryango ihari yazimye n’imiryango yasigaye itagira umwana n’umwe tugomba kuvugira abo bose. Dufite inshingano zo kubwira amahanga ibyatubayeho, tukabwira abana bacu amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ari bo bazakomeza kwibuka igihe tuzaba tutariho, kandi twese duharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Twacanye urumuri rw’icyizere, nk’ikimenyetso cy’uko turiho kandi tuzabaho, ntidukwiye guheranwa n’agahinda, ahubwo tugomba kwiyubaka tugakomera ».

Yasoje abwira abitabiriye iki gikorwa ko bafite icyizere ko mu myaka iri mbere bazabona urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ruzafasha abantu bazajya bahibukira, bakahashyira indabyo.

Akamaro k’uru rwibitso kanashimangiwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Australia, Jean de Dieu Uwihanganye, aho mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muhango hifashishijwe ikoranabuhanga, yashimangiye ko kwigisha abantu, cyane cyane urubyiruko, amateka ya Jenoside ari uburyo bwiza bwo kurwanya ihakana ryayo.

Yunzemo ko bikwiye ko hubakwa inzibutso za jenoside yakorewe Abatutsi hirya no hino ku isi ndetse no muri Australia y’Iburengerazuba.

Mu buhamya bwa Gatera warokotse Jenoside, yagarutse ku buryo mu myaka ibanziriza 1994, mu gace ka Bugesera Abatutsi bakorewe itotezwa kugeza mu mashuri, kugeza aho baje guhunga ndetse bakicwa abategetsi babirebera.

Yasobanuye uko muri Jenoside yatandukanye n’umuryango we, akaza kurokorwa muri Kigali n’ingabo zari iza RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside.

Andrea Creado, umwe mu bagize Inama Nyanama y’Agace ka Stirling muri Leta ya Western Australia, mu butumwa bwe yihanganishije abarokotse, abasaba kugira icyizere cy’ejo hazaza. Yashimangiye ko kuvuga amateka y’ibyabayeho ari ngombwa, kabone n’iyo yaba ari mabi.

https://igihe.com/diaspora/ibikorwa/article/australia-abanyarwanda-baba-muri-leta-ya-new-south-wales-bibutse-jenoside