Umwavoka w’umunyamerika Peter Erlnder wari umaze iminsi ari mu buroko mu Rwanda ariko kuri ubu akaba abarizwa mu gihugu cye nyuma yo kurekurwa by’agateganyo n’ubutabera bw’u Rwanda ku mpamvu z’ibibazo byo mu mutwe byamugaragayeho, iminsi micye ageze iwabo, umwana witwaje intwaro wari uherekejwe na bagenzi be bo muri Leta ya Minnesota yaramuteye amutunga imbunda amwaka amafaranga.

Nkuko My Fox9 dukesha iyi nkuru ibitangaza, akimara gusabwa n’uwo mwenengago ko yabaha cash, ntiyazuyaje kuko yarisatse maze utwo afite twose mu mufuka adushyira hasi, mu gusa nusakiwe, uwo mwana yahise aterura amafaranga maze we na bagenzi be bashyira inda ku muyaga.

Umuvugizi wa Polisi wo mu mujyi muto wa St Paul, Paul Schenell, yatangaje ko abana bateye Erlinder bitwaje imbunda bari batatu, bamusanga aho yari ahagaze mu ma saa yine na cumi n’itanu za nijoro. Gusa Polisi ntiyigeze itangaza umubare wa nyawo w’amafaranga yibwe.

Erlinder yatangaje ko uwamwibye ari umwirabura ukiri muto, ngo yabonaga ari mu kigero cy’imyaka hagati ya 16 na 17 y’amavuko.

Uwimana P.

http://news.igihe.org/news-7-38-5681.html

Posté par rwandaises.com