Kuri uyu wa mbere Abarundi biriwe mu matora y’Umukuru w’igihugu, icyo kikaba ari igikorwa cyari kimaze iminsi gitegurwa ndetse n’abaturage bakaba bari bagitegerezanye amatsiko n’igishyika.

Gusa igitangaje muri aya matora ni uko Petero Nkurunziza ariwe mukandida ku mwanya wahatanirwaga wenyine kuko abandi bari baherutse kubivamo, kuko bavugaga ko amatora aherutse y’abayobozi b’amakomini yabayemo uburiganya.

Twabamenyesha ko n’ubwo abaturage bamaze kwakira uburyo amatora yagenze dore ko nk’uko babitangarije BBC bavuze ko yagenze neza, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Nkurunziza bo bafashe iya mbere mu kwamagana amatora yabaye kuko bari basabye ko amatora yasubikwa ariko komisiyo ibishinzwe ikabatera utwatsi.

SHABA Erick Bill
http://news.igihe.org/news-7-26-5673.html
Posté par rwandaises.com