Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iratangaza ko abantu bagera kuri 5 178 492 aribo bari kuri lisiti y’itora izakoreshwa mu matora yo ku itariki 9 Kanama, mu gihe mu matora yo mu mwaka wa 2003 yari yitabiriwe n’abagera kuri 3 948 749, uyu mwaka hakaba hiyongereyeho 31%, ugereranyije no mu matora aheruka.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandi yatangaje ko Abanyarwanda bagera kuri 99,9% mu banditse muri za ambasade z’u Rwanda mu mahanga, bamaze kwiyandikisha kuri lisiti y’itora, ni ukuvuga abagera ku 21 717 mu bantu 21 741 basanzwe banditse muri za ambasade z’u Rwanda hanze.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Karangwa Chrysologue, mu kiganiro n’abanyamakuru ku munsi w’ejo yatangaje ko ku banyarwanda bari mu mahanga, abadafite indangamuntu bazifashisha ikarita basanganwe zitangwa na ambasade.

Muri rusange, kuri lisiti ya nyuma y’itora hariho abantu 2 344 542 b’igitsinagabo (ni ukuvuga 45,3%), n’abagera kuri 2 833 950 b’igitsinagore (ni ukuvuga 54,7%).

Hashyizwe kandi ahagaragara umubare w’abantu bazakorana na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, bakaba bagera ku 67 000 bazakorera mu biro by’itora 16 000.

Kubirebana n’indorerezi, Komisiyo y’Amatora imaze kwandika izigera ku 1 191, muri zo 64 zikaba zituruka mu bihugu byo hanze, izisigaye zikaba ari izo mu Rwanda.

Foto: Orinfor

Emmanuel N.http://www.igihe.com/news-7-11-6175.html

Psté par rwandanews.be