‹‹Kwita ku kwihaza mu biribwa no guca inzara mu Gihugu (sécurité alimentaire/food security) hashingiwe ku ihame ry’uko nibura 10% by’ingengo y’imari y’Igihugu igomba gushorwa mu buhinzi n’ubworozi.›› Ubu nibumwe mu butumwa , Dr NTAWUKULIRYAYO Jean Damascène yatangiye mu Karere ka Huye , ubwo yiyamamazaga imbere y’imbaga y’abayoboke ba PSD kuri uyu wa gatandatu.

Kuri uyu munsi wa kane wo kwamamaza abakandida ku mwanya wa perezida wa repubulika, amatora ateganijwe tariki ya 9 kanama 2010,umukandida w’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage PSD ,Dr Ntawukuliryayo Jean Damascène yerekeje mu ntara y’amajyepfo mu karere ka huye.Mubundi butumwa yagejeje kubarwanashyaka harimo:

* Gushyiraho ikigega gitanga inguzanyo ku bahinzi n’aborozi n’ubwishingizi igihe habaye ibibazo bikomeye bitabaturutseho ;

* Kurwanya isuri. gufata amazi y’imvura, gutera ibiti mu mirima no gutera amashyamba ahadahingwa ;

* Gushyiraho Abajyanama b’Ubuhinzi n’Ubworozi bo gukurikirana no kugira inama Abahinzi n’Aborozi ;

* Gukwirakwiza no kumenyekanisha ku buryo bworoshye kandi bwihuta ibyavuye mu bushakashatsi bukorwa mu buhinzi n’ubworozi.

* Gukora imihanda ikurikira : Rubavu-Rusizi, Kibungo-Nyanza, Rugobagoba-Kinazi, Nyamiyaga-Kibirizi-Mugusa-Huye, Nyanza-Kibuye, Gasarenda-Gisovu, Nyagatare-Gicumbi-Kinihira-Burera-Gahunga, Umuhanda uzengurutse Umujyi wa Kigali, no gukora no gufata neza imihanda ihuza Uturere n’Imirenge ;

* Kongera ubushobozi bw’abarimu bo mu mashuri makuru, kubongerera ubumenyi, kubashakira ibikoresho bihagije, no kuvugurura ubushakashatsi;

* Kuvugurura uburezi ku buryo hatangwa inyigisho zihuje n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo no kugenera amashuri makuru n’ayisumbuye ya Leta ibikoresho bya laboratoire n’ibindi by’ibanze bihagije;

* Gushishikariza abikorera gushora amafaranga mu mashuri yisumbuye n’amakuru cyane cyane mu bumenyi n’ikoranabuhanga n’imyuga no gufatanya nabo mu gutanga inyigisho zijyanye n’isoko ry’umurimo;

* Kubaka stade ya Huye afatanije n’abashoramari ,no kubaka umujyi wa Huye ashingiye ku mateka nyaburanga no kugeza ku baturage amazi meza. Kuzamura imikoreshereze y’uburyo bwo kuboneza urubyaro (PF) mu banyarwanda b’ingeri zose bukagera nibura kuri 70% by’ababukoresha;

* Kurwanya indwara z’ibyorezo nka Malariya, SIDA n’Igituntu n’izindi ndwara zose zituruka ku isuku nkeya;

Biteganijwe ko ku cyumweru tariki 25/7/2010,Dr NTAWUKULIRYAYO Jean Damascene aziyamamaza imbere y’abarwanashyaka ba PSD mu karere ka Nyamagabe i Nyagisenyi.

Ni itangazo dukesha Musangabatware Clément

Ushinzwe itangazamakuru muri PSD

http://www.igihe.com/news-7-26-6179.html
Posté par rwandanews.be
facebook