Ku mugoroba w’uyu wa gatanu, itsinda ry’Abanyamadagascar batatu baje kwifatanya n’ibindi bihugu mw’Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino (FESPAD) basesekaye mu Rwanda.

Mu kiganiro bagiranye na IGIHE.COM badutangarije ko atari ubwa mbere baje mu Rwanda kuko bitabiriye amaserukiramuco y’imbyino yabaye mu mwaka wa 2004 ndetse na 2006. Tuvugana n’umuyobozi w’iryo tsinda Franck Andrianjandhary, yatubwiye ko muri FESPAD ya 2004 bagaragaje imbyino zigezweho, iya 2006 bavanze iza gakondo ndetse n’izigezweho, yongeraho ko kuri ubu bazongera bagakora iza gakondo ndetse n’izigezweho.

Umuyobozi w’iryo tsinda kandi yatubwiye ko bazanye udushya twinshi kuko bitegereje neza uko amaserukiramuco yabanje yari ameze bityo bakaba bazagaragaza itandukaniro n’iyi nshuro.

Twamubajije impamvu baje ari batatu kandi andi matsinda agizwe n’abantu barenga 10 adusubiza ko bitewe n’amikoro batabashije kuzana abantu bose bagize itorero ryabo.

image

Abanyamadagascar bakigera mu Rwanda

Yatubwiye ko itorero ari ryo ryirwariza kuko leta yabo iri mu bibazo by’ubukungu butyo ikaba ntacyo yabamarira. Ngo n’indi myaka yashize nibo babashije kuza kuko itorero ryabo ariryo ribasha byibuze kwiyishyurira amatike n’ibindi bisabwa. Gusa tuvugana ntiyabuze kugaragaza ibyishimo ko baje ari batatu kuko mbere bwo bazaga ari babiri.

Yaboneyeho umwanya wo gutangaza ko umubare wa batatu nta mpungenge ukwiriye gutera kuko bazasusurutsa abantu mu mbyino z’iwabo ndetse n’izigezweho bigatinda.

Foto: IGIHE.com

SHABA Erick Bill

http://www.igihe.com/news-20-86-6166.html

posté par rwandaises.com