Mu kiganiro aherutse kugirana n’Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda (RNA), umukandida w’Ishyaka PSD ku mwanya wa perezida wa Repubulika, Dr Jean Damascène Ntawukuriryayo yagize icyo avuga kuri kandidatire ye, gahunda y’ishyaka rye mbere na nyuma y’amatora, ndetse n’ibyaba bivugwa ko we n’abandi bakandida 2 bari mu kwaha kwa FPR n’umukandida wayo Paul Kagame.

Dr Ntawukuriryayo yatangiye avuga ko mu myaka 19 rimaze, ishyaka rye ryagize uruhare mu buzima bw’igihugu no muri gahunda zigiteza imbere. Ibyo kandi ngo nawe yabigizemo uruhare nk’umuntu ku giti cye. Ikindi yashimangiye ni uko ishyaka rye rihagarariwe hose mu gihugu kandi rifite abayoboke batari bake kandi badatezuka, ngo bikaba byaragaragariye mu myanya ryagiye ribona mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora ya 2003 na 2008. Gusa ngo iyo uri guhatanira umwanya wo kuyobora igihugu ntiwibanda ku bayoboke bawe gusa, ahubwo urarika n’abo mu yandi mashyaka ngo bagutore, mu gihe ubereka icyo uzabamarira.

Abajijwe icyo yakora aramutse atsinze mu matora ari imbere, Dr Ntawukuriryayo yavuze ko hazakomeza gushyirwa imbaraga mu mutekano n’ubusugire bw’igihugu, ndetse no mu bumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda. Ikindi yavuze ni uburezi bufite ireme, n’ikoranabuhanga rigezweho, ngo kuko ubu abantu bose barivuga ariko ntibarikoreshe mu buzima bwabo bwa buri munsi. Mu butabera ho yavuze ko hazongerwa ubushobozi bw’inzego z’ubutabera, ngo kandi harebwe uburyo abakekwaho ibyaha bafatwamo (arrest) bwahinduka. Mu bukungu, ngo bazateza imbere ubuhinzi hakoreshejwe uburyo buteye imbere nko kuhira imyaka. Ngo hazatezwa imbere kandi inzego z’ubuzima, politiki n’izindi.

Abajijwe ikibazo abona gikomeye u Rwanda rufite muri iki gihe, Dr Ntawukuriryayo yatangaje ko ubwiyongere bw’abaturage budahuye n’ubwiyongere bw’ubukungu buzatuma igihugu kitagera ku ntego cyiyemeje. Ati “ ibindi bibazo bishobora kandi bigomba gukemuka, ariko twese nk’abanyarwanda nitudaha agaciro ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage mu gihugu, ndumva tutazagera ku ntego twiyemeje.”

Dr Ntawukuriryayo kandi yagize n’icyo avuga ku bihwihwiswa na bamwe ko ugutanga kandidatire kwe kwaba kwaragizwemo uruhare n’ishyaka riri ku butegetsi ariryo FPR Inkotanyi, mu rwego rwo kwerekana ko mu Rwanda hari amashyaka menshi akora. Aha Dr Ntawukiriryayo yavuze ko mbere yo kuvuga, abantu bagomba kumenya aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze ubu. Ngo nyuma ya Jenoside amashyaka yicaye hamwe yumvikana ukuntu yakora kugirango igihugu cyari yarasenyutse cyiyubake. Mu mwaka wa 2003 ngo PSD yashyigikiye Paul Kagame ku mwanya wa perezida wa repubulika kuko babonaga abishoboye, ngo ariko mu matora y’abadepite bayitabiriye nk’ishyaka bahatana n’abandi. Ngo ni nako byagenze muri 2008. Ngo uko u Rwanda rwateraga imbere mu nzego zose ni nako PSD nk’ishyaka rikuru yiyemeje kwereka gahunda (manifesto) abanyarwanda yitabira amatora ya perezida wa repubulika ya 2010, ngo ariko bikorwa mu buryo butandukanye n’uko abantu bashobora kuba basanzwe babona opposition.

Ati “abo badutuka bavuga iki ku kuba mu Bwongereza amashyaka y’aba Conservatives na Liberals bari muri guverinoma imwe bayoboranye? Ni abantu badafite icyerekezo kimwe ariko bumvikanye ko ku nyungu z’ubumwe n’iterambere ry’igihugu bagomba kubana… Bavuga se iki ku kuba Perezida Obama yaragumishije mu myanya yabo bamwe mu ba republicans, harimo na minisitiri w’ingabo? Ninako bimeze mu Bufaransa, aho minisitiri w’ububanyi n’amahanga ava mu ishyaka rya gisosiyalisiti. Nka PSD twerekana uburyo twagera ku cyerekezo cy’igihugu byihuse. Icyo cyerekezo turacyemera nk’abanyarwanda. Mu kwiyamamaza kwaryo buri shyaka rigomba kuzerekana uburyo ryafasha abanyarwanda kugera kuri icyo cyerekezo.”

Umukandida Ntawukuriryayo kandi yavuze ko yubaha perezida Kagame, ngo bityo akaba yumva nawe aramutse atowe yagirirwa icyubahiro na buri wese kuko ngo abantu bagomba kubona perezida wa repubulika nk’urwego (institution) aho kumubona nk’umuntu.

Ku byerekeye ko igihe cyo kwiyamamaza bahawe cyaba ari gito, Ntawukuriryayo yavuze ko koko ari gito kandi kivunanye, ngo gusa abantu bakwiye kwibaza niba amashyaka afite ubushobozi bw’amafaranga bwo kwiyamamaza igihe kirenze icyo. Ngo ikindi kandi abaturage baba bagomba kwikorera imirimo yabo isanzwe, ngo si byiza kubashyira mu gikorwa nk’icyo cya politiki mu gihe kirekire, dore ko mu kwezi kwa Kanama abaturage bazaba bari kwitegura igihe gishya cy’ubuhinzi.

Kayonga J

http://www.igihe.com/news-7-11-5978.html
Posté par rwandaises.com