Mu rwego rwo gukomeza gushimangira imigenderanire n’umubano byiza hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, kuri uyu wa kabiri ndetse no ku wa gatatu Ambasade y’iki gihugu mu Rwanda yateguye urugendo rw’itsinda rihuriweho na n’Abafaransa ndetse n’Abanyafurika y’Epfo bakora ubuhanzi n’ubugeni, aho bazegurungutse ibice bimwe by’Umujyi wa Kigali bacuranga ndetse bakora imyiyereko y’ibishusho binini biteye nk’abantu.

Uru rugendo rwakozwe kuri uyu wa kabiri ndetse n’urwakozwe kuri uyu wa Gatatu, zose zakorewe mu Mujyi wa Kigali rwagati. Ku munsi wa mbere abarwitabiriye banyuze ku muhanda uva kuri Rond Point nkuru yo mu Mujyi wa Kigali bagana mu Cyahafi, naho ku munsi wa kabiri warwo bahagurukiye kuri Centre Culturel Franco Rwandais bagana ahahoze gare yo mu Mujyi. Icyo gihe Polisi y’igihugu ikaba yari yafunze imihanda imwe n’imwe ngo irinde umutekano w’abitabiriye urwo rugendo.

Ibyo bishusho binini biteye nk’abantu aho byanyuzwaga hose muri izi ngendo wasangaga byatangaje abantu babaga babishungereye ari benshi.

Ibyo bishusho binini bikunze kumenyekana ku izina ry’ibi-Marionnettes, mu gutembera kwabyo mu mujyi, byari biherekejwe n’itsinda ry’abacuranzi nabo bo muri Afurika y’Epfo bacuranga fanfare.

Christophe Evette ni Umufaransa akaba n’umwe mu banyabugeni waje kwitabira uru rugendo, yatubwiye ko we n’itsinda rye baje mu Rwanda ku butumire bwa Ambasade y’u Rwanda, gusa bakaba bafite uburambe mu gukora za marionnettes. Yadutangarije ko we n’itsinda bazanye bishimiye cyane imiterere y’u Rwanda kandi ko kuba u Rwanda n’u Bufaransa byarasubiye kugirana imigenderanira myiza ari ibintu byo kwishimirwa.

Christophe Evette yadutangarije ko itsinda rye rimaze gukorera ingendo nk’izo bakoreye mu Rwanda mu bihugu bigerenga 13 bitandukanye byo kw’isi, harimo ibyo muri Amerika y’Epfo na Afurika.

Chantal Bes ni umukozi wa Amabasade y’u Bufaransa mu Rwanda, akaba ashinzwe ibijyanye n’umuco, twamusanze muri urwo rugendo adutangariza ko hari byinshi bijyanye n’umuco bari gutegura hano mu Rwanda, vuba aha ngo bakaba hari ibyo bateganya kuzakorera muri FESPAD izatangira tariki 24 Nyakanga.

Kayonga J.http://www.igihe.com/news-9-23-5974.html

Posté par rwandaises.com