Hagati muri iki cyumweru kirangiye, sena ya Amerika yatanze amabwiriza avuga ko amabuye y’agaciro ava mu Rwanda ajya USA azajya abanza agasuzumwa ngo barebe niba adaturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ayo mabwiriza akubiye mu cyiswe The financial industry reform bill, avuga ko amakompanyi agura amabuye y’agaciro ya coltan, cassiterite (gasegereti), wolframite na zahabu aturutse muri Congo n’ibihugu bituranye azajya abanza agasuzumwa ngo arebwe ko ubwo bucuruzi budaha inyungu imitwe yitwaje intwaro nka FDLR n’iyindi. Amabuye aturutse mu Rwanda yo azajya abanza kwemezwa ko adaturuka mu turere turimo intambara two muri Congo.

Uretse u Rwanda, ayo mabwiriza areba ibindi bihugu bituranye na Congo nka Angola, Tanzania na Uganda, bikaba biteganyijwe ko azashyirwaho umukono na perezida Obama muri iki cyumweru kiri kuza.

Nyuma y’aya mabwiriza, bamwe mu bakora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro muri Congo batangaje ko bidashimishije, ngo ni nko gushyira mu kato Congo n’ibihugu bituranye nayo.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nka Enough Project, Global Witness na Catholic Relief Services yo yatangaje ko ayo mabwiriza aje akenewe, cyane cyane mu gihugu cya Congo gisanzwe kirangwamo imvururu na ruswa ikabije. Abandi bo batangaje ko ari uburyo bwiza bwo gutuma ibikorwamo za mudasobwa na za telefoni bitaba intandaro yo gufasha inyeshyamba.

Igihugu cya Congo nicyo cya mbere giturukamo gasegereti nyinshi ku isi, kandi n’andi mabuye y’agaciro nayo kiyakungahayeho. Ibirombe bimwe nta n’ubwo leta ibizi kuko ari byinshi cyane muri icyo gihugu kinini cyane.

Imibare itangwa na Komite Mpuzamahanga Itabara Imbabare (IRC) ivuga ko hagati ya 1997 na 2007 muri Congo hapfuye abantu barenga miliyoni 3 bazira intambara, kandi ngo imitwe yitwaje intwaro ikaba ikura amafaranga menshi mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Kayonga J

http://www.igihe.com/news-7-11-6029.html
Posté par rwandaises.com
facebook