Mu isozwa ry’Inkiko Gacaca, ntabwo imirimo yazo izaba ihagaze burundu mu byiciro byose. Hari bimwe bizimurirwa mu Nkiko zisanzwe, hakaba n’ibindi bizimurirwa mu nzego zinyuranye za Leta zifite aho zihuriye n’inkiko Gacaca. Ni muri urwo rwego uyu munsi habayeho ihererekanyabikorwa hagati y’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Inkiko Gacaca na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG).

Hashize iminsi mike Inkiko Gacaca zishoje imirimo yazo, ariko hamwe na hamwe hakaba hakiburanishwa imanza nke zatangijwe cyangwa se izajuririwe ubujurire bukakirwa.

Mu gihe imirimo yose ya Gacaca izaba ishojwe , hari ibikorwa bizakomezwa, nabyo bikazagenwa n’itegeko ubu rikiri umushinga.

Ibikorwa byahererekanyijwe none byiganjemo inyandiko, ariko n’abakozi icyenda bakaba bimuwe ngo bakomereze imirimo muri Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside.

Ikigo cy’ishyinguranyandiko n’ububiko-shakiro

Si ikigo kihariye ubwacyo, ahubwo kizakora nk’ishami rya Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside. Nk’uko Madamu Mukantaganzwa Domitila yabitangaje, iki kigo kizacunga inyandiko zose uko zakabaye zakoreshejwe n’inkiko gacaca, amashusho n’amajwi byagiye bifatwa hirya no hino mu miburanishirize y’imanza z’Inkiko Gacaca, hakaba n’ibitabo binyuranye byanditswe n’amaraporo yakozwe ku Nkiko Gacaca. Imanza zaburanishijwe zigera kuri 1 400 000.

Christine Tuyisenge Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside yatangaje ko ubu bubiko bukenewe kwitabwaho cyane bikazasaba ingengo y’imari ihagije izava mu nzego zinyuranye, kugira ngo bigerweho.

Foto: Izuba

Ntwali John Williams

http://www.igihe.com/news-7-11-6224.html
Posté par rwandaises.com