Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 24/7/2010 nibwo Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino (Festival Panafricain de la Danse) ku nshuro ya karindwi ryatangiye ku mugaragaro kuri stade Amahoro i Remera.

Mu birori byahabereye byari bishyushye cyane, hagaragayemo imikino itandukanye yagiye yerekanwa n’ababyinnyi n’abahanzi batari bake. Aha twavuga nk’umutambagiro w’ibihugu byitabiriye iri serukiramuco aribyo Misiri, China, Congo Kinshasa, Namibia, Burundi, Madagascar, Angola, u Rwanda n’ibindi. Hagaragayemo kandi imbyino ishushanya (chorégraphie) yabyinwe n’abana b’amwe mu mashuri yisumbuye yo mu Mujyi wa Kigali bafatanyije n’aba acrobates bo mu Gatenga. Iyo chorégraphie yamaze iminota irenga 45 yerekanaga ubwiza bw’u Rwanda, ndetse n’ubuhangange bwaranze abarutuye mu myaka 9000 ishize.

Abahanzi batandukanye nabo bagaragaye muri ibi birori, aha twavuga nka kizito Mihigo (waririmbye indirimbo yubahiriza igihugu) Miss Jojo, Rafiki na Tom Close. Uko amasaha yagendaga atera imbere ni nako abantu bagiye baza ari benshi kugeza ubwo stade Amahoro yuzuriye.

Perezida Kagame ari nawe wari umushyitsi mukuru nawe yaje kugera kuri Stade Amahoro, akaba yishimiwe bikomeye n’imbaga yari ihari. Mu ijambo yagejeje ku bari aho mu rurimi rw’icyongereza, yashimiye abaturutse mu bihugu byinshi byo ku isi baje kwifatanya n’abanyarwanda muri iri serukiramuco nyafurika, avuga ko FESPAD ari ikintu gikomeye cyane ku mateka n’umuco w’u Rwanda, n’uwa Afurika muri rusange.

Ibirori byaje gukomeza rero, aho habaye igikorwa cyo guturitsa imizinga itanga urumuri (feux d’artifices/fireworks), ibi bikaba bishimisha cyane abanyakigali, dore ko henshi aho uba muri muri Kigali uba ushobora kuyibona mu kirere. Iki gikorwa cyamaze iminota irenga 20 cyakurikiwe n’ukuza kuri podium kw’umuhanzi José Chameleone, uyu akaba agaragara nk’umwe mu bakomeye muri aka karere mu myaka 7 cyangwa 8 ishize. Yakiriwe neza cyane maze araririmba biratinda, afatanyije n’abamucurangiraga live.

Umuhanzi Koffi Olomide wari utegerejwe cyane nawe yaje kuhasesekara, ari kumwe n’abasore n’inkumi bamubyinira, ndetse n’abamucurangiraga. Ntitwabura kuvuga ko aba bakobwa babyinira Koffi batangaje abantu cyane kubera uburyo bari bambaye n’uburyo bateye (reba ku mafoto). Gusa icyagaragaye ni uko Koffi yashyuhije abantu cyane, ndetse abantu bakaba bari bemerewe noneho kuva muri tribune bakegera podium, aho bari bitegeye umuhanzi neza.

Ibirori byo gutangiza FESPAD bikaba byarangiye ku isaha ya saa tanu n’iminota 20 z’ijoro (23:20).

Twabibutsa ko ubu noneho FESPAD igiye gukomereza ibikorwa mu duce dutandukanye tw’igihugu, ndetse no mu mujyi wa Kigali kugeza tariki 31/7/2010. Ikindi ni uko ushobora kumenya amakuru arambuye kuri FESPAD kuri fespad.igihe.com.

Amafoto

image

Abashinwa bitabiriye FESPAD

image

Namibia nayo ntiyahatanzwe

image

Abarundi nk’uko bisanzwe banejeje abantu bifashishije ingoma zabo zamamaye ku isi yose…

image

Abanyekongo

image

Miss Jojo

image

Umuhanzi Rafiki Mazimpaka yashimishije abantu muri Coga Style

image

Perezida Kagame asuhuza abitabiriye FESPAD

image

Bamwe mu babyinaga choregraphie batojwe n’umushinwa Lu Wo

image

Umuhanzi José Chameleone

image

Umufana wa Jose Chameleone afashe igitambaro yahawe n’uwo muhanzi

image

image

Koffi Olomide n’ababyinnyi be

Foto: Urugwiro Village, Fabrice Rudasingwa (igihe.com)

Olivier NTAGANZWA

http://www.igihe.com/news-4-8-6193.html
Posté par rwandaises.com