Minisitiri w’Ibiza n’Impunzi, Jenerali. Marcel Gatsinzi
Jean Louis Kagahe

GATUNA Impunzi z’Abanyarwanda zibarirwa hagati ya 1800 na 1900 zatahutse mu ijoro ryo ku wa 14 Nyakanga 2010, ziva mu nkambi za Kyaka II na Nakivale mu Bugande, zikaba zaratahukanye n’ibikoresho byazo zitwawe n’imodoka 17 zo mu bwoko bwa FUSO.

Ku mupaka wa Gatuna bakiriwe na bamwe mu bayobozi batandukanye bafatanije n’abayobozi b’ibanze,  mu masaha ya saa saba z’igitondo cy’ubukeye bwaho.

Bavuye ku mupaka, izo mpunzi zitahutse zajyanywe mu nkambi y’igihe gito iri muri Rukomo, agace kari ku birometero bigera kuri 30 uturutse i Gatuna, ugana i Kigali.

Ubwo yaganirizaga izo mpunzi zitahutse, Minisitiri w’Ibiza n’Impunzi, Gen. Marcel Gatsinzi yabasabye kugenda bagatura bakabana neza mu mudendezo n’abandi baturage bazasanga mu Turere  tunyuranye bakomokamo.

yakomeje ababwira ati “Guverinoma y’Ubumwe yiyemeje gucyura impunzi z’Abanyarwanda zose kugira ngo nabo bafatanye n’abandi kubaka igihugu cyabo.”

Gen. Marcel Gatsinzi yijeje abahungutse ko Minisiteri ayobora izabatera inkunga bakeneye mu gukemura ibibazo byabo, mu duce bazaganamo, abibutsa ko ari n’inshingano zabo kugira imikoranire myiza n’abayobozi b’ibanze bo mu duce bazaba barimo kuko ubufatanye ari bwo bwubaka.

Ku ruhande rwe, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru wari waje kubakira, yabasabye guhindura imyumvire  bagata inyuma y’amatwi  amagambo y’abakibiba amacakubiri ashingiye ku  moko.

Buri muryango mu yatahutse, uzahabwa ibyo kurya n’ibindi byangombwa byo mu nzu bizabatunga mu mezi 3 aho bazaba bari mu Turere twabo.

Mu bandi bayobozi bari bitabiriye kwakira izo mpunzi zitahutse harimo Umuyoboziw’Akarere ka Gicumbi, Bonane Nyangezi na Brig.Gen. Eric. Murokore  uhagarariye Ingabo z’Igihugu muri ako gace.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=420&article=15619

Posté par rwandaises.com