Ubwo yatangizaga iki gikorwa ku mugaragaro, Perezida w’ishyaka PSD ku rwego rw’igihugu, Dr Vincent Biruta , yavuze ko ryatanze umukandida waryo wihariye kuko mu matoba yabaye muri 2003 bashyigikiye umukandida w’ishyaka FPR, ariko kuri ubu bakaba bafite ubushobozi bwo kuba bahatanira kuyobora igihugu.
Yagize ati:” ishyaka rimaze imyaka 19 ribayeho ryatanze umusanzu uhagije mu kubaka igihugu, mbere na nyuma y’amahano ya jenoside, ndetse ryanatanze ibitekerezo mu gihe hashyirwagaho Itegekonshinga rishya ».
Yakomeje avuga ko gutanga Dr NTAWUKURIRYAYO Jean Damascène nk’umukandida, ko bihamya ko ishyaka PSD ridakorera mu kwaha kw’irindi shyaka iryo ari ryo ryose. Yagize ati: « Ishyaka ryacu ryifuza kuba mu nzego nkuru z’igihugu kandi mu buryo buciye mu mucyo. PSD nk’ishyaka mu ntego zacu twemera ko habaho ubutabera, ubwisungane ndetse n’amajyambere ».
Muri iki gikorwa kitabiriwe n’abarwanashyaka ba PSD baturutse mu mpande nyinshi z’igihugu, bakomeje gukurikira uyu muhango mu mutuzo n’ubusabane, mu ndirimbo n’umudiho byamamaza umukandida wabo ndetse no gutaka ibyiza ishyaka PSD rimaze kugeraho.
Ubwo yahagurukaga mu byicaro bye, uwari ushinzwe igikorwa cyo kwamamaza, Stanislas Kamanzi, akaba na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, yagize ati: « Dr NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene oyee! n’abandi bati: « Ntitwatinze, Twariteguye, Igihe n’iki! », iyi ikaba ariyo ntero y’umukandidada Dr NTAWUKURIRYAYO Jean Damascène w’ishyaka PSD yemeje ko igihe ari iki kuri we no kw’ishyaka rye.
Umukandida Ntawukuriryayo yanaboneyeho akanya ko gutangaza imigabo n’imigambi ye na gahunda ategurira abanyarwanda mu gihe baba bamuhaye icyizere.
Mu ngingo 5 azibandaho harimo
1. Ibijyanye na politike
2. Ubukungu n’imari
3. Imibereho myiza y’abaturage
4. Ubutwererane n’ibihugu duturanye ndetse n’amahanga
5. Ubumwe n’ubwiyunge no kurwanya ingenga bitekerezo ya jenoside
Muri izi ngingo hakaba hakubiyemo byinshi ateganya kuba yazagezaho abanyarwanda, nko kuba yavanaho imyanya 30% yari isanzwe iharirwa abagore mu Nteko Ishinga Amategeko , abakandida b’abagore bayitorerwamo bagatorerwa ku malisiti y’imitwe ya politike mu buringanire busesuye, 50% y’abagore na 50% y’abagabo.
Mu bindi yazakora hakaba harimo kubaka imihanda nka Rubavu-Rusizi, Kibungo–Nyanza n’indi itandukanye minini bakayishyiramo kaburimbo. Yanavuze ko aramutse atowe yashyira ingufu mu kuzamura umushahara wa mwarimu ku buryo byibura mu gihe cy’imyaka 3 waba umaze kwikuba kabiri kuwo ahembwa ubu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, amaze gutangaza imigabo n’imigambi bye yashimangiye ko kuba yariyamamarije uyu mwanya w’umukuru w’igihugu yumva afite byinshi nawe yatanga mu gukomeza kubaka igihugu.
Abajijwe kuba abayoboke b’ishyaka baje ari bake kandi ibi byabaye ari ku rwego rw’igihugu, yasubije ko abahari ari abahagarariye abandi. Naho ngo kuba bariyamamaje si ukuvuga ko ari abatavuga rumwe na Leta ahubwo ari ukuzuzanya. Ngo kubazamutora bo, yizeye ko azatorwa n’abanyarwanda atari abayoboke gusa ba PSD, ko ahubwo abanyarwanda nibamara kumva gahunda ye yiteguye ko bazamutora.
Dr NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene kuri ubu n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka PSD, akaba yaravutse ku wa 8 kanama 1961, arubatse afite n’abana batatu.
Afite impamyabushobozi y’ikirenga PhD mu buganga bw’imiti.
Mu mirimo yakoze
2008-2010 : Depite- Visi perezida w’umutwe w’abadepite
1999-2008 : Minisitiri muri guverinoma muri za minisiteri zitadukanye:Uburezi,Ibikorwa remezo n’ubuzima.
1997-1999 : Umuyobozi mukuru wungirije wa UNR ushinzwe imari n’abakozi
1995-1996 : Umwarimu muri Kaminuza
Dr NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene akunda gusabana n’abandi, umurimo na siporo zitandukanye.
Amwe mu mafoto y’ibyaranze iki gikorwa
Umukandida Ntawukuriryayo Jean Damascene aramutsa abarwanashyaka ba PSD bari bateraniye muri Stade ya Muhanga
Abari bitabiriye iki gikorwa bose bari bambaye imipira iriho ifoto ya Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene
Habayeho igihe cyo kubyina bari kumurongo
Foto: M. G. (IGIHE.COM)
MWIZERWA Gilbert