Kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 20/07/2010 Perezida Kagame yagiranye ikiganiro ngarukakwezi n’abanyamakuru muri Village Urugwiro.

Icyo kiganiro cyavuze ku bibazo bitandukanye, byaba ari ibijyanye n’ubuzima bw’igihugu, ububanyi n’amahanga ndetse kinagaruka cyane ku matora ateganyijwe mu Rwanda tariki ya 09/08/2010, dore ko uyu munsi aribwo hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa byo kwiyamamaza, aho Perezida Kagame ari umukandida w’ishyaka FPR Inkotanyi.

Ku bijyanye n’amatora

Perezida Kagame yavuze ko nta shiti yizeye ko ntakibazo kizaba mu matora ndetse nta n’ikizayakurikira, yagize ati: ‘’Nizeye Ijana Ku ijana ko ntabibazo bishobora kuzaba muri aya matora ndetse na nyuma yayo”.

Umukuru w’igihugu kandi yabajijwe uburyo azakira ibizava mu matora, asubiza ko azubaha ibyo abaturage bazahitamo. Yagize ati” Sinavukanye imbuto zo kuba Perezida, abanyarwanda nibantora nzishimira gukomeza kubayobora kandi nibatanantora nzagenda mu mahoro”.

Yavuze ko azemera ibizayavamo kuko ari ugushaka kw’Abanyarwanda.

Abajijwe kucyo yasaba umukandida uwo ariwe wese uzatorwa muri aya matora yegereje, yavuze ko yamusaba kuzakomeza guha agaciro abanyarwanda ndetse no kubafasha kukiha ndetse akanababanisha neza n’amahanga.

Amashyaka atavuga rumwe na Leta ataranditswe

Kubijyanye n’uko amashyaka atavuga rumwe na Leta atanditswe, Perezida Kagame yavuze ko ikibazo kidakwiye kureberwa ku kuba ayo mashyaka ataranditswe, ahubwo ikibazo ari impamvu zatumye ayo mashyaka atemererwa kwiyandikisha, kuko ngo kwiyandikisha bisaba ko hari ibyo ishyaka riba ryujuje.

Urugero yatanze ni urwa FDU-Inkingi n’umuyobozi waryo Ingabire Victoire, aho yavuze ko hari ibimenyetso byerekana ko yateraga inkunga inyeshyamba za FDLR zakoze Jenoside mu Rwanda, ndetse akanitabira amanama atandukanye y’uwo mutwe witerabwoba.

Yavuze ko ibimenyetso bimushinja bihari, gusa yongeraho ko impamvu ituma habaho itinda ry’urubanza rwe ari uko hari ibindi bimenyetso bitegerejwe bizatangwa n’ibihugu by’amahanga.

Yagize ati: “Ntidushaka kuba twajya mu rubanza dufite 75% by’ibimenyetso mu gihe twabasha kubona 100% ryabyo, tumaze igihe dutegereje ibimenyetso bisigaye, kandi abadushinja ibyo byose ni bo bari gutinza urubanza”. Hano abo bose yavugaga ni ibihugu by’amahanga.

Yagarutse kandi ku kuba Ingabire Victoire aza mu Rwanda, uwari umwungirije muri FDU-Inkingi bazanye, Ntawangundi Joseph, yarafashwe ndetse anafungwa n’Urukiko Gacaca azira kuba yaragize uruhare muri Jenoside . Joseph Ntawangundi yakatiwe n’Urukiko Gacaca mu gihe cyashize mbere y’uko aza mu Rwanda.

Umubano wa FPR na CNDD/FDD yo mu Burundi

Ku kibazo cy’uko FPR yaba ifitanye umubano mwiza na CNDD/FDD kandi CNDD izwiho kurangwa na ruswa, Perezida Kagame yavuze ko umubano wayo ushingiye ku byiza udashingiye ku bibi , kandi ko umubano wabo udashingiye kuri ruswa.

Ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi muri rusange Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byombi bikorana neza kandi bizakomeza igihe cyose.

Ku kibazo cy’umutekano n’iterabwoba mu Karere , yavuze ko bazakomeza ubwo bufatanye ku rwego rw’Akarere kugirango bakumire ibyo bibazo.

Ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo (Freedom of Expression) mu Rwanda

Ku bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo (Freedom of Expression), Perezida Kagame asanga abavuga ko ntabuhari baba bigiza nkana kuko ngo ibikorwa bishyirwamo imbaraga mu iterambere birimo nko kuba borohereza abaturage kubona amakuru no gutanga ibitekerezo, nk’uburyo bw’itumanaho bwa Internet, bityo rero asanga ababivuga bakwiye kujya babanza kubaza abanyarwanda ubwabo, ntawe ukwiye kuvuga mu mwanya wabo.

Abantu bishwe mu minsi ishize

Ku bantu bishwe mu minsi ishize barimo umunyamakuru ndetse na Visi Perezida wa Green Party, Perezida kagame yavuze ko ntawe ukwiye kubyitiranya na Politiki kuko nk’uwishe umunyamakuru yafashwe , akanemera icyaha , ndetse yerekana n’ imbunda yakoresheje anavuga n’impamvu yabikoze .

Ku birebana n’iyicwa rya Visi Perezida wa Green Party, yavuze ko bikiri mu iperereza, abantu bakwiye gutegereza ikizarivamo.

Iki kiganiro hagati ya Perezida wa Repubulika cyasojwe ahagana mu ma saa saba n’igice, kikaba cyari cyitabiriwe n’abanyamakuru benshi bakorera ibitangazamakuru byo mu mahanga ndetse n’ibyo mu Rwanda.

Foto: Urugwiro Village

Emile Murekezi

http://www.igihe.com/news-7-11-6083.html
Posté par rwandaises.com