Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) yaraye ifunguye Ikigo cyiswe Rwanda Press Center, kizafasha abanyamakuru mu kazi kabo nk’umwuga.Bakabona amakuru mu buryo bwihuse.

Iki kigo cyashyizweho hagamijwe gufasha abanyamakuru kubona amakuru yihuse ajyanye n’igihe cy’amatora, ndetse kikazifashishwa n’abanyamakuru, baba abo mu Rwanda n’abo mu mahanga mu gutara no gutangaza amakuru y’amatora ya Perezida wa Repubulika yo kuwa 09 Kanama 2010.

Mu bijyanye n’amatora, ibyo abanyamakuru bazafashirizwa muri iki kigo ni ukubonana n’abagize imitwe ya Politike yatanze abakandida baziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, no kubona mu buryo bwihuse kurenza ubwo bari basanganywe, amakuru yose afitanye isano n’ibikorwa by’amatora (gahunda zo kwiyamamaza kwa buri shyaka, gutanga ibiganiro, n’ibindi).

Iki kigo kiri hagati ya Minisiteri y’imali n’ahahoze ORTPN, biteganyijwe ko mu minsi iri imbere kizaba gikora amasaha yose y’umunsi, n’iminsi yose mu cyumweru. Umuhango wo kugifungura ku mugaragaro wayobowe na Musonai Protais, Minisitiri w’Ibikorwa by’inama y’Abaminisitire, ari nawe ufite by’agateganyo itangazamakuru mu nshingano ze.

image

Minisitiri Musoni Protais n’Abayobozi b’Inama Nkuru y’Itangazamakuru: Mulama na Assimwe

Inama Nkuru y’Itangazamakuru, ntiyashyizeho iki kigo ngo gikore gusa mu gihe cy’amatora, kizaniyambazwa na nyuma yaho mu kandi kazi cyatangiranye, ariko kazahoraho. Niho hazajya hatangirwa ikarita yemewe y’Abanyamakuru, banahakorere ubushakashatsi bifashishije internet yihuta cyane kandi batishyuzwa (Kuyikoresha bisaba kuba utunzwe ikarita y’itangazamakuru yatanzwe na MHC).

Foto: The New Times

NTWALI John Williams

http://www.igihe.com/

Posté par rwandaises.com