Kuri uyu wa gatandatu ku ya 03 Ukwakira 2010, umufasha wa Perezida wa Repubulika, Madame Jeannette Kagame, yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y`imyaka 15 ishyirahamwe ry`abapfakazi ba jenoside, AVEGA-AGAHOZO rimaze rishinzwe, ibi birori bikaba byahuriranye no gutaha inyubako ya AVEGA-Agahozo izajya itangirwamo servisi z`ubuvuzi.

Mu ijambo rye, Umufasha wa Perezida wa Repubulika yaboneyeho gushimira abo bapfakazi ba jenoside bishyize hamwe bakagera ku bikorwa bifatika by`iterambere ndetse no kwikura mu bwigunge.

Yakomeje abasaba kuzirikana ko kuba bararokotse jenoside yakorewe Abatutsi, ari inshingano basigaranye kugirango bahozanye ndetse babashe kumbubatira imfubyi bazirinde guheranwa n`agahinda.

Muri iri jambo kandi yanashimiye abanyamuryango ba AVEGA Agahozo kuba ibyo bagezeho ari bo ubwabo bafashe iya mbere, ababateye inkunga bakaboneraho, yashoje iri jambo atangakerezo cy’uko AVEGA-Agahozo yahindura izina ikitwa AVEGA-Itetero bitewe n’ibikorwa by’indashyikirwa imaze kugeraho.

Mu ijambo ry’Umuyobozi Mukuru wa AVEGA AGAHOZO, yashimiye umufasha wa Perezida wa Repubulika ku buvugizi bukomeye yagiye akora ku bikorwa bya AVEGA ariko kandi anagaruka ku iterambere AVEGA-AGAHOZO imaze kwigezaho, bimwe muri byo ni ukwikura mu bwigunge, imishinga ibyara inyungu bakazamura imiryango yabo, ibi bikaba byarabafashije kwiyakira no kwigirira icyizere mu mibereho yabo.

Ibi birori byanitabiriwe na Minisitiri w`Ubuzima, Dr Richard Sezibera wavuze ko abapfakazi ba jenoside bari gukora amateka kubera ibyo bikorwa bamaze kwigezaho, aha akaba yashimangiye ko abakoze jenoside bibeshye kuko umugambi bari bafite wo gutsemba inzirakarengane batawugezeho, yongeraho ko igishimishije kurusha ibindi ari icyizere no kwikura mu bwigunge biranga abo bapfakazi ba jenoside ndetse n`ubutwari bwo guteza imbere imiryango yabo.

Ivuriro ryatashywe rya AVEGA-AGAHOZO ryari risanzwe ryakira abapfakazi ba jenoside bahuye n`ibibazo byo guhohoterwa mu gihe cya jenoside, ubu amarembo akaba afunguye ku warikeneraho servisi wese.

Agashya karanze ibirori:Padiri yahaye umugisha inyubako yatashywe, Pasiteri asengera ibirori naho Mufti w`u Rwanda asengera amafunguro yari yateguwe.

Amwe mu mafoto y’ibyaranze ibi birori

image

Kimwe mu byumba by`iyo nyubako yasuye

image

Yanamurikiwe ibikorwa byo kwiteza imbere by`abanyamuryango

image

Abagore 15 ni bo bacanye buji(bougies) zisobanuye iyo sabukuru

image

Yahawe icyemezo cy`ishimwe ku buvugizi adahwema kubakorera

image

Ataha ivuriro ku mugaragaro ari

kumwe na presidente wa AVEGA AGAHOZO

image

Akanyamuneza kari kose

image

Jeannette Kagame ari gutaha iyo nzu

Foto: F.N (IGIHE)

Florent Ndutiye

http://www.igihe.com/news-7-11-5774.html

Posté rwandaises.com